Rutsiro: Umubyeyi yaguye mu mugezi, umwana yari ahetse ararohama

Umubyeyi wari uhetse umwana w’amezi atandatu yaguye mu mugezi, umwana we ararohama arapfa.

Rutsiro ni mu ibara ritukura

Mukamuganga Solange w’imyaka 34 wo mu murenge wa Mukura, akagari ka Kagano, mu mudugudu wa Kazizi, mu Karere ka Rutsiro, yakoreye impanuka mu mugezi wa Ndaba.

UMUSEKE wamenye amakuru ko ku mugoroba wo ku cyumweru, tariki ya 2 Ukwakira, 2022 ahagana saa moya n’igice (7h30), mu Murenge wa Mukura haguye imvura nyinshi.

Uyu mubyeyi yari uvuye mu Mudugudu wa Kabacuzi ashaka kwambuka umugezi ngo ajye mu Mudugudu, wa  Kazizi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagano, Gahama Patrick, yabwiye UMUSEKE ko uyu mubyeyi yabanje gutabaza abaturanyi, ariko basanga umwana we yitabye Imana.

Yagize ati “Yashatse kwambuka, yambutse umuvumba uramukubita ahetse umwana, akigwa mu mugezi umwana arajishuka, ahita agenda.”

Uyu mugore ngo yabashije kwambuka ajya kubwira abaturanyi ngo baze bamufashe gukuramo umwana.

Ati “Natwe baraduhamagara, tuza gushakisha turamubona mu masaha ya saa tatu (21h00).”

Uyu muyobozi avuga ko uyu mubyeyi na we yabanje kujyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Rugabano, mu Karere ka Karongi kugira ngo abanze avurwe kuko yari yakomeretse.

- Advertisement -

Amakuru avuga uruhinja rwashyinguwe kuri uyu wa mbere.

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW