U Rwanda rwasinyiye miliyari 72Frw yo guteza imbere ubuhinzi bugezweho

Ministeri y’Imari n’Igenamigambi yashyize umukono ku masezerano y’inkunga ya miliyoni 69 z’ama-Euro mu rwego rwo kurushaho guhindurira isura ubuhinzi bw’u Rwanda buhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Ministiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana na ambasaderi w’Umurango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) mu Rwanda Belen Calvo Uyarra

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 6 Ukwakira, 2022 hagati ya Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana na Ambasaderi w’Umurango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) mu Rwanda Belen Calvo Uyarra.

Aya masezerano y’ubufatanye y’imyaka itatu yasinywe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Ubumwe bw’Uburayi, agamije gushyigikira imishinga yo guteza imbere urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda cyane cyane hibandwa ku buhinzi bugezweho buhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano y’ubufatanye yavuze ko aziye igihe muri gahunda nziza ya Leta yo guteza imbere urwego rw’ubuhinzi no kongera umusaruro.

Yagize ati “Ubu bufasha bw’amafaranga twasinyiye uyu munsi ni umusanzu ukomeye kuri gahunda ya Leta yo guteza imbere ubuhinzi bugezweho no kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, mu gihe turi guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda bushingiye ku bidukikije n’umutungo kamere.”

Ambasaderi w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) mu Rwanda, Belen Calvo Uyarra yashimangiye ko aya masezerano ari ikimenyetso simusiga cy’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Ati “Ubumwe bw’Uburayi n’u Rwanda bifitanye imikoranire imaze igihe kirekire, twishimiye kuba abafatanyabikorwa mu ntumbero y’igihugu ku iterambere rirambye. Aya masezerano mashya arashimangira ubushake bw’Ubumwe bw’Uburayi mu gushyigikira iterambere rirambye hibandwa ku ntego z’u Rwanda zo guteza imbere ubuhinzi kandi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere.”

Aya masezerano y’inkunga ifite agaciro ka miliyari 72.5 Frw azibanda ku guteza imbere urwego rw’ubuhinzi cyane cyane ubuhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ni mu gihe harimo no kuzubaka amasoko mu Mujyi wa Kigali n’iwunganira.

Miliyoni 52 z’ama-Euro zizashorwa mu mishinga y’abahinzi cyane cyane ifite udushya duhangana n’imihindagurikire y’ikirere, harimo no guteza imbere gahunda yo gutera ibiti bivangwa n’imyaka.

- Advertisement -

Miliyari 10 Frw zo zizibanda mu kongerera agaciro ibikorwa by’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto. Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ikazahabwa asaga miliyari 7Frw azifashishwa mu gukurikirana iyi mishanga.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW