Umukozi w’umurenge wategetswe kubaka inzu yasenye “avuga ko atabishobora”

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Nyirasafari Joseline ufite umuryango w'abana batanu avuga ko inzu ye yayubakiwe n'abaturage bamuhaye umuganda

Musanze: Umukozi ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Nkotsi, mu Karere ka Musanze, Uwinema Clementine yasenyeye umuturage utishoboye inzu amushinja kubaka mu buryo butemewe n’amategeko, ategekwa kongera kumwubakira arinangira.

Nyirasafari Joseline ufite umuryango w’abana batanu avuga ko inzu ye yayubakiwe n’abaturage bamuhaye umuganda

Umuturage wasenyewe ni Nyirasafari Joseline ufite umuryango w’abana batanu babarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe. Yasenyewe inzu yari arimo kubaka bakamushinja kubaka ahantu hatemewe gutura, nyamara we akavuga ko bamusabye gutanga akantu (ruswa), ntabyemere.

Uwo Nyirasafari wasenyewe, atuye mu Mudugudu wa Kiruhura mu Kagari ka Bikara mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, avuga ko yaje kugira igitekerezo cyo kwiyubakira nyuma yo kubura ubufasha butangwa na Leta, cyangwa abafatanyabikorwa bayo.

Nibwo ngo yafashe icyemezo cyo kwizigamira amafaranga akorera muri gahunda ya VUP ariyo yakuyemo ubushobozi bwo kwiyubakira.

Yagize ati “Hari ku munsi mukuru azana na Dasso, ahageze atira abahinzi isuka barayimwima, ariruka ajya ku murenge azana ipiki ahingagura inzu avuga ngo abo wahaye ruswa nanjye wari kuyimpa, mubwira ko nta ruswa natanze kuko ntayo nari kubona kuko nta bushobozi, ahubwo nahawe imiganda, arayisenya aragenda.”

Akomeza avuga ko ahangayikishijwe n’uko adafite aho kurara kuko uwamusenyeye atari yamwubakira, mu gihe mu nteko rusange y’abaturage yari yakoreshejwe n’Akarere ka Musanze n’Intara y’Amajyaruguru mu kwezi kwa munani, ubuyobozi bwasabye umuyobozi kubaka ibyo yasenye.

Uwinema Clementine usanzwe ari umukozi w’Umurenge wa Nkotsi ushinze ubutaka, avuga ko kuba uyu muturage yarasenyewe inzu ari uko bari mu bikorwa byo gukumira ko hakomeza ibikorwa by’ubwubatsi mu gice cyahariwe gukorerwamo ubuhinzi.

Yagize ati “Icyo kibazo nkiziho, amakuru y’uko atishoboye nanjye nayamenyeye mu nteko y’abaturage. Icyabayeho ni ugukumira kuko aho yari ari kubaka ntabwo hari hemewe, yari yubatse nta byangombwa afite kandi yubaka muri site y’ahagenewe ubuhinzi.”

Abajijwe uko yakiriye icyemezo cy’Akarere ka Musanze n’Intara y’Amajyaruguru cyamusabaga kubaka iyo nzu yasenye, avuga ko iyo myanzuro ikomeye kandi bakiri kureba uburyo yaganirwaho.

- Advertisement -

Yagize ati “Icyo bashingiyeho [Bamusaba kubaka iyi nzu yasenywe], ni uko atishoboye ariko ayo makuru ntayo nari mfite nayumvise mu nteko. Iyo nayakiriye nk’iremereye kuri njye kuko gukomeza gukurikirana no gukumira abubaka ahatemewe biragoye kuri njye. Nandikiye umurenge mbamenyesha iki kibazo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkotsi, Kabera Canisius, avuga ko bamaze kwakira raporo y’uwo mukozi kandi ko bagerageje no kwegera impande zose zivugwa muri iki kibazo kugira ngo gishakirwe igisubizo.

Yagize ati “Icyo kibazo cyabaye ndi kwivuza ariko nyuma yaho twaragikurikuranye kugira ngo kibonerwe igisubizo gihamye. Twaganiriye n’umukozi ushinzwe ubutaka mu murenge ndetse n’uwo muturage wasenyewe kandi Akarere n’Intara na bo bakiziho, turizera ko vuba aha kiba cyabonewe igisubizo kuko ntabwo twicaye ahubwo turi kugishakira igisubizo gihamye.”

Nubwo uwo Mubyeyi Nyirasafari utishoboye avuga ko yasenyewe n’umukozi w’umurenge wa Nkotsi ushinzwe ubutaka Uwinema Clementine, mu karere ka Musanze mu mirenge y’icyaro nka Nkotsi, umuntu ushaka kubaka ahemewe n’amategeko yubaka abimenyesha umurenge agahabwa icyangombwa cyo kubaka yishyuye amafaranga y’u Rwanda 1,200.

Itegeko N° 27/2021 ryo kuwa 10/06/2021 rigenga ubutaka mu ngingo yaryo ya 67 ivuga ko umuntu wese utubahirije igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka n’imitunganyirize yabwo, ahanishwa gukuraho ibikorwa bye n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ariko atarenze miliyoni eshatu.

Yanditswe na Jean Claude BAZATSINDA