Umuramyi Patient Bizimana agiye gutura muri Amerika

Umuhanzi nyarwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho agiye gutura asanze umugore we.

Umugore we akaba yari yaherekejwe n’inshuti kuza kumwakira

Mu mashusho yashyize ahagaragara ku mbuga ze nkoranyambaga nka Instagram, Patient Bizimana yakiriwe n’umugore we ndetse n’imfura yabo baherutse kwibaruka, aho bari kumwe n’inshuti bakiriwe ku kibuga cy’indege mu Mujyi wa Nashville muri Leta ya Tennessee.

Nubwo ateruye ngo avuge ko yimukiye muri Amerika, Patient Bizimana mu magambo yaherekesheje aya mashusho, yavuze ko ari intangiriro ndetse n’ihererezo ya byose.

Yagize ati “Imana yacu ni itangiriro ikaba n’iherezo. Intangiriro n’iherezo ya buri kimwe.”

Umugore wa Patient Bizimana we akaba yari asanzwe atuye muri Amerika muri uyu Mujyi wa Nashiville, ubwo yamwakiraga akaba yamwakiranye igishyika kinshi ndetse Patient Bizimana amwenyuzwa no kuyambira imfura yabo.

Ni amakuru Patient Bizimana atifuje ko yajya ahagaragara kugirango bitagira ingaruku ku gitaramo cya Bosco Nshuti yari yatumiwemo, aho kuri uyu wa 30 Ukwakira 2022 yagombaga gutaramana n’abandi bahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana muri iki gitaramo.

Patient Bizimana yashyiungiranywe na Gentille kuwa 20 Ukuboza 2021, ubwo imbere y’Imana bemeranyaga kubana akaramata, ni mu gihe bibarutse imfura yabo kuwa 23 Nzeri 2022.

Umuramyi Patient Bizimana yimukiye muri Amerika
Patient Bizimana akaba yakiriwe n’abarimo imfura ye

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW