Virus ya Ebola yugarije Uganda yarihinduranyije

Abashakashatsi bavuze ko virus ya Ebola irimo kwica abantu muri Uganda yihinduranyije.

Uwarwaye Ebola yitabwaho mu buryo bwihariye nta muntu umukozaho intoki na we ahita yandura

Prof Pontiano Kaleebu wo mu kigo gishinzwe gukora ubushakashatsi kuri virus (Uganda Virus Research Institute) avuga ko nubwo bimeze kuriya nta bimenyetso bihari ko Ebola nshya yandura cyane kurusha iyo yakomotseho.

BBC ivuga ko impagararizi (samples) zafashwe ku bantu bamaze kumenyakana ko banduye muri iki gihe hari icyorezo gishya zizajyanwa gupimishwa kugira ngo hamenyekane inkomoko nyayo ya Ebola imaze kuvugwa mu turere dutanu muri Uganda.

Kugeza ubu abantu 44 batahuweho Ebola muri bo 10 yarabahitanye.

Abashakashatsi bareba inkomoko ya Ebola nshya bavuga ko ibiyigize bisa n’ibya Ebola iyigeze kwaduka mu myaka 10 ishize muri kariya gace.

Icyo gihe umuntu umwe yaramuhitanye.

Ubushakashatsi bwakorewe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bugaragaza ko icyorezo cya Ebola gishobora kwaduka nyuma y’imyaka nibura ibiri, icya mbere cyari cyarangiye.

Abahanga bavuga ko bishoboka ko icyorezo gishya cya Ebola cyaturutse ku nyamaswa yanduje umuntu.

Barasiganwa n’igihe ngo bashakishe umuntu wa mbere wanduye iyi virus nshya, ndetse n’abantu ba mbere yahuye na bo.

- Advertisement -

Ibyo ngo byafasha cyane abashakashatsi kumenya neza uburyo icyorezo cyatangiye.

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW