Zambia: Abagore 13 babonetse mu nzu bamaze amezi barashimutiwemo

Abagore bagera kuri 13 bari barashimuswe n’abantu batazwi babonetse mu nzu nyuma y’amezi menshi ashize inzego z’umutekano za Zambia zarakuyeyo amaso.

Abagore 13 bari barashimuswe bamwe bamaze amezi arenga 6

Aba bagore bari mu kigero cy’imyaka 17 na 28, barimo abakoraga akazi ko gufasha abahererekanya amafaranga binyuze kuri telefoni bazwi nka (mobile money operator).

Kugira ngo abashimuswe bimenyekane ni video y’umwe muri aba bakora ibya mobile money wagaragaye akubitwa n’abamushimuse, asaba imbabazi. Iyo video imaze amezi atandatu igiye hanze.

Abashimuse bariya bagore basabaga abo mu miryango yabo kubaha amafaranga ngo babarekure.

Polisi ya Zambia yahise itangira ibikorwa byo gushakisha aho bajyanywe bigeraho iraheba, irarekera.

Ku wa mbere tariki 03 Ukwakira, 2022 umwe mu bashimuswe yabashije gusimbuka urukuta rw’aho bari bamaze igihe baba, aratabaza abatuye hafi yaho baza gutabara.

Inzu bari bamazemo igihe iherereye mu murwa mukuru, Lusaka mu gace kitwa Chalala gatuwe.

Uyu wabashije gucika ababashimuse yatabawe n’abaturage bajya no gushaka abandi bagore bari kumwe na we.

Robby Chitambo, wabaye mu bambere batabaye, avuga ko yasabye bagenzi binjira mu nzu badasabye uburenganzira.

- Advertisement -

Ati “Twafashije abagore, turabasohora. Umwe muri bo aratwite. Twabonye akabati kanini, n’umwomo muri iyo nzu. Hari imirimbo y’abagore, impapuro z’isuku (pads) n’udukingirizo tunyanyagiye ahantu hose.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Zambia, Lemmy Kajoba yatangaje ko abagore bose basanzwe muri iriya nzu bajyanywe kwa muganga.

Yavuze ko umwe mu bakekwaho kubashimuta yatawe muri yombi akaba arimo gufasha Polisi mu iperereza.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Zambia bishimiye iyi nkuru.

ISOOKO: BBC

UMUSEKE.RW