Abanyamakuru baha urubuga M23 bahawe gasopo

Abanyamakuru muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bahawe gasopo ikomeye ko uzafatwa aha ijambo umutwe wa M23 azamburwa uburenganzira bwo gukorera muri icyo gihugu akanakurikiranwaho gukorana n’umwanzi.

Guha ijambo umutwe wa M23 byafashwe nko gukorana n’umwanzi wa Leta

Abanyamakuru bakorera ku butaka bwa RD Congo babwiwe ko gutangaza amakuru meza ku mutwe wa M23 biyitiza umurindi wo kugera kuri politiki yayo, bikagira ingaruka mbi ku ngabo za Leta ziri ku rugamba.

Mu Cyumweru gishize Impuzamashyirahamwe y’ibinyamakuru muri congo (UNPC) yamensheje abanyamakuru bose ko uzaha mikoro M23 azamburwa ikarita y’akazi akirengera n’izindi ngaruka.

Iyi mpuzamashyirahamwe y’ibinyamakuru iyobowe na Jean Marie Basa, ivuga ko yisunze ingingo za 36 na 37 zigenga UNPC hamwe na 2, 24, 25 na 26 z’amategeko ngenderwaho yayo.

Abanyamakuru bahawe amabwiriza yo gushimagiza ingabo za Leta n’abo bafatanyije, ngo bituma abaturage bagirira icyizere ingabo zabo, nazo zikagira akanyabugabo ku mirongo y’umwanzi.

UNPC ivuga ko hari abanyamakuru bakoreshwa na M23 bagahabwa amafaranga menshi kugira ngo bayivuge neza imbere no hanze y’igihugu.

Yagize iti “Komisiyo isabye buri munyamakuru wese wo muri Congo ko mu gukora amakuru ajyanye n’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu, yakwibanda ku makuru ashyigikira igihugu no kudaha ijambo cyangwa ngo avugishe umwanzi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”

Kubera amabwiriza avanze n’iterabwoba abanyamakuru muri Congo bashyizweho, biragoye kubona uvugisha ukuri ku mirwano iri guhuza ingabo za Leta ya Congo n’umutwe wa M23 uri mu bilometero bicye by’Umujyi wa Goma.

Ibi byatumye habaho igisa n’ihangana aho ibinyamakuru byinjiye mu kuvuguruzanya, ibikorera mu kwaha kwa Leta biravuga imyato FARDC mu gihe inkuru ivuga ku ruhande rwa M23 isamirwa hejuru igafatwa nk’igihuha.

- Advertisement -

Ku mbuga nkoranyambaga batangiye kwibasira Radio Okapi y’umuryango w’Abibumbye, irashinjwa kubogama no guha amakuru M23.

Kugeza ubu usibye ibinyamakuru byo mu Rwanda, mu Karere na Mpuzamahanga nta kinyamakuru gikorera imbere muri Congo cyahirahira ngo gihe mikoro umutwe wa M23.

Iyo ngingo yashyizweho nyuma y’iyirukanwa ku butaka bwa RD Congo ry’uwahoze ari umunyamakuru wa RFI Sonia Rolley ubu ukorera Reuters.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW