Ibiro bya Perezida muri Congo, bivuga ko umukuru w’icyo gihugu, Félix-Antoine Tshisekedi yakiriye Abanye-congo bavuga Ikinyarwanda, bamugezaho impungenge z’umutekano wabo.
Mu kiganiro bagiranye ku wa Kane, Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo ngo bamugejejeho impungenge z’umutekano wabo aho bari hose.
Ku wa Kane, nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Congo bibivuga, ngo yahuye n’abavuga rikijyana bo mu bwoko “bw’Abatutsi”.
Félix-Antoine Tshisekedi ngo yabagaragarije ko afite ubushake bwo kubaka ubumwe bw’igihugu no guhuza Abanye-congo bose hatitawe ku moko barimo, bakabana mu mahoro, nta vangura iryo ari ryo ryose.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Congo, bivuga ko ku wa Gatanu ushize, Perezida Félix-Antoine Tshisekedi yari yahuye n’abandi Banye-congo bavuga Ikinyarwanda, ariko bahagarariye “Abahutu”.
Uku guhura n’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, ariko bagahura buri ruhande hashingiwe ku bwoko, kuri Twitter hari umwe wabinenze, avuga ko byari kuba byiza iyo bahurira hamwe ku munsi umwe bitwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, hatarebwe ibyiciro barimo.
Gusa hari n’abandi bagaragaje ko ikibazo cy’amoko muri Congo kidakwiye kuba urwitwazo, bitewe n’uko kuri buri gihugu gihana imbibe nayo hariyo abantu bisanze bagiye muri Congo, abanda bagasigara mu bihugu bababarirwagamo mbere y’uko Abakoloni bashyiraho imipaka.
Kenshi muri iki gihe inyeshyamba za M23 zubuye intwaro, Abanyarwanda n’Abanye-congo bavuga Ikinyarwanda bagiye bicwa cyangwa bagahohoterwa biturutse ku magambo y’urwango agenda avugwa na bamwe mu banyepolitiki, bashinja u Rwanda guha inkunga M23, ibyo u Rwanda ruhakana.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW