Abapolisi boherejwe muri Sudani y’Epfo basabwe kudasiga icyasha igihugu  

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yibukije abapolisi 160 bagiye mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo gukorera hamwe no kwirinda  icyatera icyasha u Rwanda.

Abapolisi 160 nibo bagiye gusimbura abari bamazeyo umwaka

Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki 6 Ugushyingo 2022, mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda, i Gishari mu Karere ka Rwamagana, ubwo yahaga impanuro aba bapolisi b’itsinda RWAFPU III-5 bagiye muri Sudani y’Epfo mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (UNMISS).

Mu mpanuro yabahaye, IGP Dan Munyuza yibukije aba bapolisi ko bagomba kwita ku nshingano bagiye kujyamo, bakarangwa n’indangagaciro, bagakora nk’ikipe imwe ndetse bakirinda icyahesha igihugu isura mbi.

Ati “Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mugiyemo, muhagarariye igihugu cy’u Rwanda, murasabwa kwirinda icyarusiga icyasha. Ibi muzabigeraho ari uko murangwa n’indangagaciro nyarwanda n’igihugu kibatumye zirimo ikinyabupfura, kwihangana, kwitanga, kwicisha bugufi, kuvuga neza, kugira impuhwe, gukorera hamwe  kandi mugafashanya mukorera mu cyerekezo kimwe.”

IGP Dan Munyuza yabasabye kurizikana ko akazi bagiyemo gakomeye kandi gasaba imbaraga, bityo imyitwarire myiza niyo izabafasha kugasohoza.

Yagize ati “Mwagize igihe gihagije cyo guhugurwa, mwiga amasomo atandukanye abategura kuzakora akazi mugiyemo ko kubungabunga amahoro ari nayo mpamvu tunabaha impanuro kugirango muzabashe kuzuzuza neza inshingano zanyu.”

Mu bindi IGP Dan Munyuza yabibukije harimo kuzubaha abayobozi babayobora ndetse n’abandi bose bahurira nabo mu butumwa bw’amahoro bagiyemo, kubaha umuco w’abaturage bazaba bashinzwe kurinda, bagafata neza ibikoresho kandi bagahora bihugura.

Hari kandi kurangwa n’isuku haba ku mubiri naho bakorera, bakabungabunga ibidukikije kandi bagahora bazirikana gukora ibihesha isura nziza Polisi y’u Rwanda.

Iri tsinda RWAFPU III-5 rigiye muri Sudani y’Epfo mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (UNMISS), riyobowe na SSP Speciose Dusabe, rigizwe n’abapolisi 160 biganjemo abapolisikazi.

- Advertisement -

Bakazakorera ubutumwa bwabo mu murwa mukuru Juba, aho bazasimbura bagenzi babo bari bamaze igihe cy’umwaka, kuri uyu wa Mbere nibwo bagomba kwerekeza muri Sudani y’Epfo.

U Rwanda kugeza ubu rufite amatsinda 2 y’abapolisi muri Sudani y’Epfo, aho agizwe n’abapolisi 400.

IGP Dan Munyuza yasabye abapolisi bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo guhesha ishema igihugu

Ivomo: RNP

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW