Amagare: Ferwacy yasinyanye amasezerano n’Akarere ka Kirehe

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (Ferwacy), ryasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Akarere ka Kirehe yo guteza imbere uyu mukino muri aka Karere.

Akarere ka Kirehe kasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Ferwacy

Ni amasezerano yasinywe ku wa Mbere tariki 28 Ugushyingo 2022, ashyirwaho umukono na Meya w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno na Perezida wa Ferwacy, Murenzi Abdallah.

Aya masezerano azamara imyaka itatu, agamije kuzamura urwego rw’isiganwa rya Kirehe Race riherutse gutangizwa ariko rikaba ryaragizwe ngarukamwaka.

Uretse aya masezerano y’ubufatanye Ferwacy yagiranye n’Akarere ka Kirehe, iri shyirahamwe riherutse gusinyana amasezerano nk’aya n’Akarere ka Bugesera azamara imyaka itatu, agamije kuzamura urwego rw’isiganwa rya Kibugabuga Race.

Iri shyirahamwe rikomeje gutegura amasiganwa atandukanye, hagamijwe gutegura no gushaka impano z’abato bazakina shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare izabera mu Rwanda mu 2025.

Ferwacy ikomeje gusinyana amasezerano y’ubufatanye n’Uturere agamije guteza imbere umukino w’amagare
Amasezerano azamara imyaka itatu
Ferwacy iherutse gusinyana amasezerano y’ubufatanye y’imyaka itatu n’Akarere ka Bugesera

UMUSEKE.RW