Bamwe mu bagore bo mu Ntara y’Amajyepfo bibumbiye mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya bita intambwe, bavuga ko kuba muri aya matsinda byabatoje umuco wo kuzigama bibafasha kwivana mu bukene.
Buri mwaka hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe ibikorwa byo kwizigama, insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Twiyubakire Ejo Heza twizigamira”.
Hari bamwe mu bagore bo mu ntara y’Amajyepfo bamaze kwibumbira mu matsinda bibavana mu bukene aho habarirwa amatsinda y’intambwe agera ku 9500, arimo abanyamuryango basaga 260,000 abagore n’abakobwa basaga 190,000 hari abo mu karere ka Nyanza, bavuze ko babitangira byari bigoye kubyumva ariko babisanzemo inyungu nyinshi.
KANJERA Veneranda ni umwe muri abo bagore utuye mu karere ka Nyanza yagize ati “Twatangiye twizigama igiceri cy’ijana (Frw 100) tukanatanga ingoboka y’igiceri cya makumyabiri (Frw 20), ariko ubu tumaze kugera ku mugabane w’amafaranga magana atanu buri cyumweru, biradufasha kuko ntiwabura amafaranga kandi mu itsinda uba urimo ufite ikibazo turamuguriza akagikemura.”
Uriya mugore akomeza avuga ko yakuyemo amatungo, yatisha imirima arahinga abasha no kwiyubakira aho aba.
MUKAKABERA Perus avuga ko yari asanzwe afite imbaraga nke kuko ari kugana mu zabukuru, ariko ubu byamufashije kwibonera amatungo magufi.
Ati “Urabona ko ndi umucyecuru ariko ndacyeye, amatsinda anshajishije neza kuko naguze ihene ebyiri mu mafaranga nakuye mu matsinda, twarashe ku ntego kandi mfite n’ibindi byinshi.”
Mbuguje Origene Umukozi wa AEE Rwanda ikurikirana ibikorwa by’amatsinda y’intambwe akorera mu turere 8 two mu ntara y’Amajyepfo, avuga ko abaturage bakwiye kumva ibyiza byo kuzigama kuko iyo bahuje ubushobozi bizigama iterambere ryihuta.
Ati “Ni gahunda y’umushinga GEWEP (Gender Equality and Women Empowerment Project) igamije guteza imbere umwari n’umutegarugori. Tubigisha kwibumbira mu matsinda bita intambwe, aho bizigama bakagurizanya, kandi twasanze bijyenda bibafasha kuko abahuje imbaraga bagera kuri byinshi.”
- Advertisement -
Yavuze ko banabigisha gukora imishinga mito ibyara inyungu, ndetse uko bajyenda bazamuka bakabahuza n’ibigo by’imari.
Uriya muyobozi akomeza avuga ko abagore bakwiye kumenya ibyiza byo kuba mu matsinda y’intambwe. Amatsinda y’intambwe akurikiranwa na AEE Rwanda ku bufatanye na Care International.
Amatsinda yo kuzigama no kugurizanya “Intambwe” yiganjemo abagore n’abakobwa ku kigereranya cya 70%, AEE Rwanda kandi ifasha aya matsinda kwihangira imirimo, ubujyanama mu bucuruzi, kuzigama bakoresheje ikoranabuhanga rya Comoka, gufasha urubyiruko harimo n’urw’impunzi kwiga imyuga no kubaha ibikoresho, gushyigikira amahuriro y’abahinzi b’imboga n’imbuto, guhuza abagore na rwiyemezamirimo n’abaguzi n’ibindi.
Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW