Amavubi yahamagaye 25 bazakina imikino ibiri ya gicuti

Umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi), Carlos Alós Ferrer, yahamagaye abakinnyi 25 bagomba kuzakina imikino ibiri ya gicuti n’igihugu cya Sudan.

Abakinnyi bahamagawe bose

Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022, nibwo Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’amaguru (Ferwafa), ribicishije ku mbuga nkoranyambaga zaryo, ryatangaje ko umutoza mukuru w’Amavubi yahamagaye abakinnyi 25 bagomba gutangira umwiherero.

Muri uru rutonde, hongeye kugaragaraho abakinnyi barimo umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Jean Pierre, uwa Gasogi United, Cuzuzo Aime Gaël na Mugenzi Bienvenue ukina mu busatirizi bwa Kiyovu Sports.

Abakinnyi bahamagawe:

Abanyezamu 3: Ntwali Fiacre, Cuzuzo Aime Gaël, Ishimwe Pierre

Ba myugariro 8: Manzi Thierry, Nsabimana Aimable, Mutsinzi Ange, Ombolenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Niyomugabo Claude, Niyigena Clèment, Serumogo Ally.

Abakina hagati 8: Gilbert, Bizimana Djihadi, Rubanguka Steve, Rafael York, Nshuti Savio, Muhire Kevin, Niyonzima Ally, Hakeem.

Abataha izamu 6: Muhozi Fred, Habimana Glen, Tuyisenge Arsène, Mugenzi Bienvenue, Gérard, Hakizimana Muhadjiri.

Iyi mikino ibiri ya gicuti na Sudan izabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, tariki 17 na 19 Ugushyingo 2022.

- Advertisement -
Carlos Alós yahamagaye abazakina imikino ibiri na Sudan
Amavubi azakina imikino ibiri ya gicuti na Sudan
Haruna Niyonzima ntiyahamagawe mu bazakina na Sudan

UMUSEKE.RW