Ikiyaga cya Kivu ni kimwe mu binini byo muri Afurika y’Iburasirazuba, giherereye ku mupaka uhuza Repubulika y’u Rwanda na Repubulika Iharanaira Demokarasi ya Kongo.
Muri iki kiyaga hagaragaramo imyanda ya pulasitiki n’indi itandukanye. Abanyarwanda bahaturiye batangaza ko ntacyo badakora ngo bagikorere isuku, ariko imyanda ituruka mu gihugu cya Congo ikanga ikaba ariyo iganza.
Rutayisire Rukimbira umuyobozi w’akabyiniro gaturanye n’ikiyaga cya Kivu, Nyanja Night Club ubwo yakorerwaga igenzura n’ibijyanye n’isuku n’ikigo cyita ku Bidukikije, REMA, yavuze ko imyanda yabo itajya mu Kiyaga kuko babizi neza ko guta imyanda mu Kivu bitemewe.
Ati “Imyanda izanamo n’ibintu bisa nabi cyane, nko mu kwezi kwa Kamena ndetse no muri Kanama cyane cyane niho imyanda ikunda kuza, kandi iturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo, ntabwo ituruka mu Rwanda.”
Rutayisire Rukimbira aboneraho gusaba ubuyobozi ko bavugana n’abo muri Congo bagashaka uburyo bazajya bafata iyo myanda ituruka muri Congo, ntiyanduze ikiyaga cya Kivu.
Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) kivuga ko icyo kibazo kigaragara, ariko inzego zikorana kugira ngo gishobore gukemuka.
Tuyisenge Jean Marie Vianney umukozi w’ikigo ushinzwe ubugenzuzi muri REMA yavuze ko mu kiyaga cya Kivu hakomeje kugenda hagaragaramo imyanda ya pulasitiki n’indi itandukanye, ariko ngo hari ingamba zagiye zifatwa.
Ati “Ibidukikije ni ikintu kigari cyane, twebwe twenyine turamutse duciye izo pulasitiki, ahandi wenda zihari, ntacyo twaba turimo gukora. Hari ubuvugizi burimo bukorwa, na bo baba bashobora gufata neza izo pulasitiki kugira ngo zitajya mu Kivu.”
- Advertisement -
Pulasitiki izijugunywa mu Kivu zishobora kwangiza ibinyabuzima
Ikigo REMA kivuga ko pulasitiki ikozwe mu bunyabutabire kandi idahita ishwanyagurika ako kanya, ibyo binyabutabire ngo bigenda byangiza ibinyabuzima biri mu kiyaga, yaba amafi, n’utundi dusimba tutaboneshywa amaso, dufasha amafi kororoka.
Tuyisenge Jean Marie Vianney avuga ko abantu bakomeje kujugunya imyanda mu kiyaga cya Kivu byaba bifite ingaruka zikomeye cyane.
Ati “Amazi, amafi n’ibindi twese bidufitiye akamaro, igihe rero bipfuye cyangwa bitagize ubuzima bwiza ingaruka twese zitugeraho.”
Yavuze ko hari ubushakashatsi bwagiye bugaragaza ko hari amafi abagwa bagasangamo za pulasitiki mu nda.
REMA ivuga ko ibiganiro birahari byo kurengera amazi y’ikiyaga cya Kivu, ndetse ngo hari kampani zo muri Congo zatangiye gukusanya imyanda, bisobanuye ko icyo kibazo gishobora kuzakemuka mu minsi iri imbere.
Daddy Sadiki RUBANGURA/UMUSEKE.RW