Bitunguranye isomwa ry’Urubanza rw’abaregwa kwiba ibikoresho bya IPRC-Kigali ntiryabaye

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Abaregwa ubwo bageraga kurukiko baje kuburana ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo

Kuri uyu wa Gatanu hari hitezwe isomwa ry’urubanza kufunga n’ifungurwa ry’agateganyo riregwamo abantu 19, barimo umuyobozi wa IPRC-Kigali bitunguranye kubera ubunini bwa Dosiye isomwa ntiryabaye.

Abaregwa ubwo bageraga kurukiko baje kuburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo

Ubwo aba bantu baburanaga ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ku wa 15 Ugushyingo, 2022 Ubushinjacyaha bwavuze ko bubakurikiranyeho ibyaha bine.

Icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, icyaha cy’inyandiko mpimbano, icyaha cy’ubujura n’icyaha cyo guhishira icyaha.

Ibi byaha byose abaregawa barabihakana,  uretse abafatiwe mu cyuho biba ibikoresho by’ikigo, barimo abajura n’abakarani.

Abashinjacyaha batatu ni bo bashinje bariya bantu mu iburanisha riheruka.

Mu gihe uru rubanza rwari gusomwa saa tanu z’amanywa kuri uyu wa Gatanu, bitunguranye rwasubitswe.

Umucamanza yavuze ko kopi y’urubanza itaraboneka kubera ubunini bwa dossier

Umucamanza yahise avuga ko uru rubanza ruzasomwa ku wa Kabiri tariki ya 22/11/2022,  saa cyenda z’amanywa.

Uru rubanza rwaburanishijwe n’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko.

- Advertisement -

Me Kayijuka Ngabo ni we wunganira Mulindahabi Dieogene.  Uyu munyamategeko yasabye Urukiko ko mu gihe ruzaba rwiherereye rwazarekura umukiliya we kugira ngo asubire mu kazi.

Abaregwa muri dosiye ni benshi

 

Urutonde rw’abaregwa

  1. Mulindahabi Diogene

  2. Muhimpundu Vander Thomas

  3. Uwantege Mediatrice

  4. Gakomeye Charles

  5. Rukundo Tumukunde Aimable

  6. Yambabariye Eugene

  7. Daniel Harerimana

  8. Alphonse Maniragaba

  9. Nzavugejo

  10. Hakizimana Venuste

  11. Mugenzi Jean Nepomuscene

  12. Uwayisenga Marie Grace

  13. Havugimana Flavien

  14. Rwigamba Vedaste

  15. Nabo Jean Claude

  16. Niyonzima Juvens

  17. Nshimiyimana Japhet

  18. Munezero Emmanuel

  19. Bunani Seth

Abaregwa barimo abayobozi, abakozi basanzwe, n’abajura bafatiwe mu cyuho
Abaregwa bari mu cyumba cy’urukiko

Uru rubanza Umuseke uzarukurikira kugera rubaye itegeko

AMAFOTO@ NKUNDINEZA

JEAN PAUL NKUNDINEZA /UMUSEKE.RW