Congo yanze kwitabira ibiganiro n’inyeshyamba i Nairobi

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanze kwitabira ibiganiro byagombaga kuyihuza n’inyeshyamba i Nairobi muri Kenya bihita bisubikwa bwa kabiri.

Leta ya Congo ivuga ko itazajya mu biganiro n’inyeshyamba M23 itarashyira hasi intwaro


Kuri uyu wa Mbere, tariki 21 Ugushyingo 2022 nibwo hari hateganyijwe gutangira ibiganiro bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, aho leta ya Congo yagombaga kwicara ku meza y’ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro irenga 15.

Amakuru BBC yahawe n’umwe mu bakozi bashinzwe gutegura ibi biganiro uri muri Kenya, yavuze ko batunguwe no kubona Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igaragaje ubushake buke bwo kwitabira ibiganiro, byatumye byongera gusubikwa nyamara imyiteguro yose yari yarangiye.

Kugeza ubu ntibiramenyekana neza igihe ibi biganiro bizasubukurirwa, dore ko bisubitswe ku nshuro ya kabiri, gusa hari amakuru avuga ko bishobora gusubukurwa mu Cyumweru gitaha.

Ibi biganiro bigamije gushakira umutekano abatuye  mu Burasirazuba bwa Congo byasabwe na Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste, kuri ubu uyobora Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Leta ya Congo yakunze kuvuga ko itazigera yitabira ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro mu gihe cyose umutwe wa M23 utarashyira intwaro hasi, ndetse ikanarekura uduce twose yigaruriye.

Gusa, ubuyobozi bwa M23 buvuga ko nta gace na gato izarekura mu gihe leta itemera ibiganiro na yo.

Perezida wa Kenya, William Ruto kuri iki Cyumweru yageze i Kinshasa, mu rwego rwo kuganira na Perezida Felix Tshisekedi inzira zazana amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, M23 n’ingabo za leta ya Congo FARDC barwaniye muri teritwari ya Rutshuru mu duce twa Binza, ni mu gihe no ku Cyumweru imirwano yabaye.

- Advertisement -

Amakuru amwe yavugaga ko M23 yigaruriye utundi duce dushya twa Kisenguro na Katwiguru.

Imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bagiye bagaragaza ko inzira yonyine yo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo ari ibiganiro, gusa byagiye bizamo birantega kuko kuri ubu bisubutswe ubugira kabiri dore ko n’ibyari biteganyijwe kuwa 16 Ugushyingo nabyo byasubitswe.

Ivomo: BBC

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW