Congo yavuze ku ndege y’Ubufaransa yaketsweho kugemurira intwaro M23

Umuvugizi wa leta ya DR Congo, Patrick Muyaya yatangaje ko indege ya gisirikare y’Ubufaransa yaguye i Kisangani kuwa gatanu ushize yahaguye iri mu kibazo kandi yagenzuwe n’inzego z’ubuyobozi bukuru bw’abinjira n’abasohoka.

Indege y’igisirikare cy’Ubufaransa iri ku kibuga cy’indege i Kisangani

Benshi mu banye-Congo babonye amafoto y’iyi ndege y’Ubufaransa ku kibuga cy’indege cya Bangboka i Kisangani bakwije ibihuha ko yazaniye intwaro umutwe wa M23 ndetse bashinja Ubufaransa gutera inkunga uyu mutwe.

Iyi ndege yari irimo abantu bose hamwe icyenda, amafoto yayo yahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza bicaye kuri kiriya kibuga cy’indege.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyatambutse kuri televiziyo y’igihugu, RTNC, Patrick Muyaya yavuze ko iyo ndege yari mu rugendo ivuye ku kirwa cya Réunion, igomba guca i Bujumbura, igakomereza i Ndjamena (Tchad).

Yavuze ko yaguye i Bangkoba kuko imwe muri moteri zayo yashoboraga gushya kandi ko basabye uburenganzira bwo kugwa i Kisangani.

Ati: “Nta kintu cyo gutera ubwoba…Indege iri mu kibazo, itegereje ibikoresho biva i Paris bigasimbura ibyagize ikibazo.”

Bimwe mu binyamakuru byo muri RD Congo byanditse ko iyi ndege yari igemuriye intwaro umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za Leta mu burasirazuba bwa Congo muri Teritwari ya Rutshuru.

Amakuru avuga ko ubwo iriya ndege yagwaga kuri kiriya kibuga, abasirikare ba Leta bahise bipanga ku buryo bari biteguye kwinjira mu mirwano mu gihe byaba ngombwa.

Kugeza ubu biragoye kubona igihugu RD Congo yizera kuko igihirahiye gusaba ibiganiro hagati n’umutwe wa M23 gihita gishinjwa gutera inkunga izo nyeshyamba.

- Advertisement -

Imirwaniro irakomeje muri Teritwari ya Rutshuru aho M23 ikomeje kwigarurira uduce tuyerekeza muri Teritwari ya Masisi nk’i Nyanzale, Mweso na Kitchanga ahari indiri ya FDLR.

M23 ishinja ingabo za leta kurwana zifashijwe n’imitwe y’inyeshyamba irimo uwa FDLR urwanya leta y’u Rwanda.

Ku mugoroba wo ku wa 22 Ugushyingo 2022 umutwe wa M23 wasohoye itangazo rivuga ko muri Teritwari ya Masisi abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bari gukusanyirizwa mu nsengero no ku bigo by’ubuvuzi.

M23 ivuga ko abaturage batari kwitabira iyo gahunda idasanzwe yashyizweho n’ingabo za Leta n’abo bafatanyije bari guhigwa bashinjwa kuba inyuma ya M23.

Uyu mutwe uvuga ko Insisiro ziganjemo abo mu bwoko bw’Abatutsi FARDC yahasize FDLR na Mai Mai bishobora kubyara Jenoside.

M23 yabwiye amahanga ko Leta ya Congo iri gukoresha uburyo bufitanye isano n’ubwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu Rwanda.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW