Depite weguye kubera ubusinzi, yahise areka inzoga burundu – IKIGANIRO KIRAMBUYE

Mu butumwa Dr. Mbonimana Gamariel, PhD yashyize kuri Twitter yagaragaje ko yicuza ibyabaye, ndetse asaba imbabazi Abanyarwanda, nyuma yo kwegura ku mwanya wa Depite kubera ubusinzi, yavuze ko yaretse inzoga burundu.

Hon Mbonimana Gamariel yari amaze imyaka ine ari Umudepite

Mbonimana Gamariel yanditse ati “Mbikuye ku mutima mbasabye imbabazi Nyakubahwa Perezida n’Abanyarwanda mwese. Nakoze icyaha cyo gutwara imodoka nanyweye inzoga.

Nafashe umwanzuro wo kutazongera kunywa inzoga. Mwumve gutakamba kwanjye. Niteguye kuzuza neza izindi nshingano zose mungiriye icyizere.”

Ubutumwa bwe, no gutakamba kwe, yabyoherereje Perezida Paul Kagame.

Yabwiye UMUSEKE ko imbabazi ziri muri buriya butumwa ari we ubwe wazisabye. Ati “Ni icyemezo nafashe ku giti cyanjye, kuko nasuzumye ibyambayeho, na ziriya mpanuro za Perezida wa Repubulika cyane cyane ko ibyo yavugaga byose byambayeho, mpitamo rero gusaba imbabazi no kureka inzoga burundu kuko ni zo ziri inyuma ya biriya byose byabaye.”

https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2022/11/WhatsApp-Audio-2022-11-15-at-09.29.01-online-audio-converter.com-1-1.mp3

“Nibiba ngombwa ayo makuru na yo nzayavugaho” – Depite weguye

TUYISHIMIRE Raymond/UMUSEKE.RW