FDRL yirukanwe mu gace yari imazemo imyaka 18

Kuri uyu wa kabiri tariki 15 Ugushyingo 2022 umutwe wa M23 wigaruriye indiri ya FDRL yari imaranye imyaka 18 muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Inyeshyamba za FADRL zambuwe agace zari zimaranye imyaka 18

Ingabo za FARDC na FDRL kuva ku wa mbere tariki 14 Ugushyingo zagerageje guhagarika imirwano ku muhanda Kalengera- Tongo biranga, Tongo ijya mu maboko y’umutwe wa M23 kuri uyu wa kabiri.

Amakuru avuga ko i Tongo habereye imirwano ikomeye yahanganishije umutwe wa M23 na Unite ya CRAP yo muri FDRL iyoborwa na Col Ruhinda.

Muri iyi mirwano y’injyana muntu CRAP yagerageje kwihagararaho mu gihe FARDC bari kumwe yataye urugamba.

Abaturage bo mu nsisiro za Tongo biganjemo abo mu miryango ya FDRL bahungiye mu bice bitarimo imirwano, amakuru avuga ko bamwe berekeje i Nyanzale muri Teritwari ya Masisi.

Umuvugizi wa Gisirikare wa M23 Major Willy Ngoma yemereye UMUSEKE ko bamaze kwigarurira Gurupema ya Tongo.

Imirwano ikaze kuri uyu wa kabiri yakomeje i Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo mu bilometero 20 mu Majyaruguru y’Umujyi wa Goma.

Hari amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ingabo za Leta zitabaza ko zagotewe muri Parike ya Virunga, nta biryo bafite ndetse n’amazi yo kunywa.

Werekeza i Goma, ingabo za Leta zakoze urukuta rukomeye mu rwego rwo kurwana kuri uyu Mujyi ngo utagwa mu biganza bya M23.

- Advertisement -

Umutwe wa M23 wasohoye itangazo rivuga ko ku cyumweru, muri Kanyarucinya habaye inama yahuje ingabo za Leta ya Congo n’umutwe wa FADRL mu kurebera hamwe icyakorwa ngo M23 itigarurira umujyi wa Goma.

Iyi nama yari iyobowe na Gen Maj Jerome Shiko Tshitambwe na Col Ndjika bo muri FARDC na Maj Nkodosi uzwi ku gataziriro ka Silencieux na Sergent Gaston uzwi ku mazina ya Habarugira Joseph bo muri Unite CRAP ya FDRL.

Maj Gen Shiko Tshitambwe yasabye FDRL gukora iyo bwabaga bakarwana ku mujyi wa Goma dore ko ingabo za Leta zisa n’izananiwe urugamba.

M23 ivuga ko ishaka ibiganiro na Leta ya Tshisekedi kandi ko izarwana kugera ku mwuka wa nyuma irinda abaturage bayo, ko batazasubira mu buhungiro ukundi.


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW