Gen Nyagah yashimangiye ko ingabo za Kenya “Intego ya mbere atari ukurwanya M23”

NKURUNZIZA Jean Baptiste NKURUNZIZA Jean Baptiste
Maj Gen Jeff Nyagah aganira n'umwe mu basirikare bakuru ba Congo

*Ati “Muri Congo hari imitwe y’inyeshyamba irenga 120 – Inzira y’amahoro niyanga ubwo hazakoresha igisirikare” 

Icyiciro cya kabiri cy’ingabo za Kenya cyageze i Goma mu bikorwa byo “gufasha Congo n’imitwe iyirwanya kumvikana”, ngo mu bibagenza intambara si cyo bashyize imbere.

Maj Gen Jeff Nyagah aganira n’umwe mu basirikare bakuru ba Congo

Ubwo yakiraga izi ngabo, Umugaba mukuru w’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Maj Gen Jeff Nyagah, yatangaje ko izi ngabo zitazanywe n’urugamba, ahubwo zizanywe no gushyigikira inzira y’ibiganiro bigamije amahoro.

Ati “Ikibanze ni inzira ya politike, dufite ibiganiro bya Nairobi, n’inzira y’ibiganiro bya Luanda. Ikintu cy’ingenzi ni amahoro, mu buryo ubwo aribwo bwose, intambara ntiyazana amahoro, buri gihe haba hakenewe uburyo bw’ibiganiro.”

Gen Nyagah yavuze ko ikindi cyajyanye ingabo za EAC hariya ari ugufasha kwambura intwaro imitwe iyitwaje.

Ati “Icya kabiri kandi gikomeye ni kwambura intwaro imitwe izitwaje, no kubasubiza mu buzima busanzwe atari ukureba umutwe wa M23 wonyine, kubera ko bisa naho twita gusa kuri M23, dufite muri Congo imitwe yitwaje intwaro irenga 120, kandi ihungabanya umutekano mu buryo bukomeye, igihe ibyo bizananirana haziyambazwa uburyo bwa gatatu ari bwo bw’ingufu za gisirikare.”

Gen Chico Tshitambwe Jérome, umuyobozi wa brigade ya 32 y’ingabo za Congo ziri i Beni muri Kivu ya Ruguru, yakira izi ngabo za Kenya, yavuze ko yizeye ko zizazana impinduka ndetse zigatanga umusanzu mu kugarura amahoro muri Congo, harimo kurwanya M23 “n’ubushotoranyi bw’u Rwanda” ndetse n’inyeshyamba za FDLR.

Itsinda ry’abasirikare ba Kenya ryageze i Goma rigizwe n’abasirikare 903.

Ku wa Kabiri, umuhuza wagenwe n’Umuryango wa Afurikay’Iburasirazuba, EAC,  Perezida Uhuru Kenyatta ubwo yageze i Goma, na we asaba umutwe wa M23 gushyira intwaro hasi bakayoboka ibiganiro na leta ya Congo.

- Advertisement -

Biteganyijwe ko ibiganiro bihuza leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro bizaba mu Cyumweru gitaha tariki 21 Ugushyingo 2022.

Leta ya Congo ivuga ko nta biganiro bizabaho mu gihe cyose umutwe wa M23 utararekura uduce twose wigaruriye.

Maj Gen Jeff Nyagah
Ingabo za Kenya zageze i Goma kuri uyu wa Gatatu

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW