Abaturage batuye mu murenge wa Muko bavuga ko bagize igihombo gikabije, nyuma y’imyaka ibiri bahinga ariko ntibabone umusaruro ushimishije.
Ni abahinga by’umwihariko mu gishanga cya Cyamuhinda gifite Hegitari 53, basaba ifumbire kuko iyo bakoresheje mbere itabashije guhangana n’ikirere, aho kubona umusaruro bahuye n’igihombo.
Ku wa Kabiri tariki 01 Ugushyingo, 2022 umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille yaganiriye n’abahinzi bashyize ibigori mu murima, ariko bakaba barategereje umusaruro bagaheba, kuko imvura itaguye neza.
Mu rwego rwo gufasha aba bahinzi, Leta yabageneye ifumbire ya nkunganire ku kigero cya 100/100 bivuga ko ifumbire bagejejweho yatanzwe ku buntu mu rwego rwo kubagoboka ngo babashe kwikura mu gihombo.
Igishanga cya Cyamuhinda gifite Hegitari 53, ku ikubitiro umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru, n’abaturage bateye ifumbire kuri Hegitari eshanu ariko bakaba bazakomerezaho, ifumbire ikagera no ku bundi buso busigaye.
Abashinzwe ubuhinzi mu murenge wa Muko bavuga ko mu myaka ibiri ishize nta musaruro wabonetse, bakaba bari barateye ifumbire ya Dap na Uree mu myaka yabo, aho bashyize ibiro 100 by’ifumbire kuri Hegitari.
Kuri ubu ngo barakoresha ifumbire ingana n’ibiro 200 kuri Hegitari barebe ko, imyaka yabo izera bakikura mu gihombo gikabije bahuye na cyo.
Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru, Nyirarugero Dancille yasabye abaturage gukoresha neza ifumbire bahawe ku buntu, abashishikariza kwishakamo ubundi bushobozi ariko ntibakomeze gutega amaboko ku nzego z’ubuyobozi.
Yagize ati: “Twarabyumvise ko mwahuye n’igihombo, gusa kuko umuturage ari ku isonga hatekerejwe uburyo mwahabwa iyi fumbire ku buntu, ubusanzwe agaciro kayo mu mafaranga yari kubaka inzu nyinshi, ariko ubuyobozi bwabatekerejeho namwe murasabwa kuyikoresha neza, mukabona umusaruro mwifuza”.
- Advertisement -
Ifumbire ya Dap na Uree ubusanzwe zikoreshwa cyane mu buhinzi bw’ibigori, ibishyimbo na soya.
Ntezimana Onesphole ashima uburyo ubuyobozi bwabazirikanye, akanasaba bagenzi be gukoresha ifumbire bahawe icyo bayiherewe aho gutekereza kuyiba no kuyijyana ku isoko, kandi yatanzwe ngo ifashe abahuye n’igihombo.
Ati: “Turashima ko ubuyobozi bwatugobotse, ariko ntibyagutangaza uhuye n’umuntu yibye ifumbire, ari kuyigurisha ku isoko! Bareke tuyishyire mu murima ikoreshwe icyo yagenewe”.
Abaturage babanje guhabwa amasomo yimbitse mu bigendanye no gukoresha ifumbire igatanga umusaruro ushimishije, kurusha uko bamwe bumvaga ko gukoresha ifumbire nyinshi cyane ari byo bitanga umusaruro, kandi ahubwo na byo byagira ingaruka zitari nziza mu murima.
UMUSEKE.RW / Gicumbi