Gicumbi: Ingurube zavuye i Burayi nta kibazo zagize ku kirere cyo mu Rwanda

Hari ingurube 15 zimaze ukwezi zije mu Rwanda, zikomotse mu bihugu by’i Burayi, abaturage bari bafite impungenge ko zishobora kurwara, ku mpamvu zo kutamenyera ikirere cyo mu Rwanda, bigaragara ko nta kibazo na kimwe zagize.

Ubwoko bwa Landras bufite ibara rijya gusa n’umweru

Itungo ryitwa ingurube cyangwa, abatebya bita Ibenzi ku bantu bakunda inyama yayo, ni rimwe ubworozi bwaryo buri gutera intambwe mu Rwanda.

Umwe mu borozi b’Ingurube umaze imyaka 12 akurikirana imibereho yazo, Shirimpumu Jean Claude ashimangira ko iyo ingurube uzoroye mu buryo bw’umwuga, usanga nta tandukaniro ifite hagati yaryo n’andi matungo ugendeye ku buzima bw’ibindi biremwa bihumeka.

Avuga ko ari ikiremwa nk’ibindi ndetse ko uko umwuka ibindi binyabizima bihumeka, ari na wo aya matungo ahumeka.

Ingurube 15 mu zo aheruka kuzana zivuye i Burayi, avuga ko ubuzima bwazo bukomeje nta kibazo zifite cyo kurwara.

Ati “Zagerageje kwacyira ikirere nk’uko n’ibindi biremwa usanga hari ibyifitemo ubushobozi bwo guhangana n’ikirere cy’ahantu hatandukanye, ntibigire ingaruka ku buzima.”

Shirimpumu Jean Claude umworozi w’ingurube wabigize umwuga, aherutse kuzana ziriya ngurube mu ndege, azigeza mu murenge wa Kageyo, mu kagari ka Gihembe, aho afite ibiraro.

Yavuze ko imwe muri izo ngurube yigeze kurwara, ariko na yo bayihaye imiti iracyira.

Ati “Ubu nta kibazo na kimwe ifite, bigaragara ko kurwara nta gitangaza cyarimo kuko n’iza gakondo hari igihe zirwarira iwacu, kandi zikavurwa zigacyira nk’ibisanzwe.”

- Advertisement -
Pietre ifite amabara asa gutya

Avuga ko kuzana ingurube zikomotse mu bihugu byo hanze ari uburyo bwo gushakisha icyororo cy’ubwoko buba bwihariye bwuzuye 100/100, zitavangiye, kuko zitanga icyororo cyinshi kuruta izisanzwe.

Avuga ko mu bihugu byateye imbere baba bafite ingurube zitanga umusaruro uri hejuru cyane, kuruta iza gakondo zikunze kurorwa mu Rwanda.

Ubwoko bw’ingurube ziva hanze hari izibwagura ibyana 18, kandi mu bworozi bwo mu Rwanda ayo mateka ntabwo yigeze abaho.

Uyu mworozi aherutse kuzana ingurube ziri mu bwoko butatu, izitwa Du lock, Pietre ndetse na Landras.

Izi ngurube harimo izitanga icyororo ku rwego rutandukanye, n’izitanga inyama nyinshi ugendeye ku biro.

Umwihariko wazo ngo ni uko zitanasaba ibyo kurya bihenze, cyangwa ngo zirye byinshi kurusha iza gakondo, zikaba zinacyira ikirere cy’ahantu hatandukanye, nta kurwaragurika.

Maniraguha J.Bosco umuganga w’amatungo ( Veternaire) mu kigo VAF (Vision Agri Business), avuga ko izi ngurube zacyiriye neza ikirere cyo mu Rwanda, ndetse bazikurikirana umunsi ku wundi bagasanga nta tandukaniro rihari, mu mibereho yazo n’izo basanzwe borora za gakondo.

Ati: “Zacyiriye neza ikirere, dukurikirana neza tukareba niba hari idakina n’izindi, wenda ikaba yigunze, tureba niba hari ifite umuriro (tamperature), cyangwa niba hari iyananiwe kurya, zose nta kibazo zifite, yewe no kurya ni ibisanzwe, kuko ingurube irya ukurikije ibiro ifite.”

Du lock zisa gutya, itanga inyama nyinshi kandi irya ibiryo bike

Avuga ko ingurube ifite ibiro 100 irya ibiryo bitarenze ibilo bibiri n’igice, kandi ukayigaburira uvanze n’amazi, ikabirya mu buryo bw’igikoma.

Avuga ko iyo uyihaye ibiryo by’amafu gusa bishobora guteza ikibazo, mu gihe ifu yatumukira mu myanya y’ubuhumekero bwazo, ari yo mpamvu bazivangira n’amazi zikarya ibimeze nk’igikoma.

Mukanyamibwa Melanie ushinzwe  gutera intanga aya matungo mu buryo bwo korozanya n’abaturage bagana ikigo VAF, bafite iza gakondo, hagamijwe ko na bo barushaho kugira icyororo kiri hejuru, avuga ko iyo umenye neza igihe ingurube yarinze, usanga nta kibazo na kimwe bitera, ku buryo ihita ifata.

Yongeraho ko batanga amahugurwa y’ubworozi bw’ingurube muri iki kigo, bagafasha abaturage bafite ingurube za gakondo kuzibangurira.

Ingurube zisanzwe ngo zibwagura ibyana bitandatu, byaba byinshi bikaba icyenda, ariko ubwoko bw’ingurube zavuye i Burayi, hari izibwagura ibyana 18 icyarimwe.

Yongeraho ko  n’uwashaka icyororo cyuzuye 100/100 kuri ubu bwoko bw’ingurube zavuye i Burayi akibona kuko izi aho ziri muri VAF zibangurirana hagati yazo zitavangiye.

Landras ifite umwihariko wo kubwagura byinshi
Shirimpumu Jean Claude wahiriwe n’ubworozi bw’ingurube

UMUSEKE.RW