Huye: Ikiraro cyafashwe n’inkongi gihiramo ihene 16

Mu ijoro ryakeye ryo kuwa 14 Ugushyingo 2022 ikiraro cyahiriyemo ihene 16 z’Umurundi wahungiye mu Rwanda zirapfa zose.

Ikiraro izi hene zabagamo cyahiye kirakongoka

Niyongabo Jean Claude wapfushije amatungo, avuga ko yahungiye mu Rwanda mu mwaka wa 2015 igihe i Burundi habaga imvururu aza gutura mu Mujyi wa Huye.

Niyongabo n’agahinda kenshi avuga ko yigiriye inama yo korora ihene, kuko yabonaga ari yo matungo ashobora kumugoboka vuba.

Yavuze ko ubworozi bwe yabukoreraga mu Murenge wa Mukura, kuko yahabonye urwuri rwiza.

Ati “Natunguwe no kumva bantabaje ko ihene zanjye zose zahiriye mu Kiraro ko nta nimwe yabashije kurokoka iyo nkongi.”

Avuga ko yahageze asanga habayeho uburangare bw’umushumba wari uziragiye kubera ko yahageze nyuma bigaragaraga ko atigeze aharara.

Yagize ati “Yasanze ihene 16 zimaze gupfa asiga abwiye abantu ko agiye kwishyikiriza inzego z’ubugenzacyaha.”

Akomeza agira ati “Cyakora nagerageje kumuhumuriza musaba ko asubira iwe mu rugo, ko ibyabaye ari impanuka yatewe n’ubwo burangare musaba ko atuza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura Ngabo Fidèle yabwiye UMUSEKE ko ikiraro izo hene zahiriyemo cyari kirunzemo amakara y’abatwika amakara mu ishyamba.

- Advertisement -

Ngabo yavuze ko muri uko gutwika amakara habayeho kwibeshya bagafata amwe bazi ko yazimye bakayavanga n’asanzwe mu kiraro agakongeza andi atarimo umuriro.

Yagize ati “Abantu baruye ayo makara ntibigeze bamenya ko agifite umuriro, ayo niyo yakongeje andi atarimo umuriro atwika ihene n’ikiraro.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mukura buvuga ko butari buzi ko ayo matungo ari ay’Umurundi, kubera ko ikiraro yahiriyemo gisanzwe ari icy’Umunyarwanda witwa Mbarubukeye Samuel kuko ariwe wabatabaje ikiraro kimaze gushya.

Cyakora yavuze ko bihanganishije uwo ariwe wese wahuye n’iki gihombo kuko bibabaje kubona amatungo angana gutyo apfira umunsi umwe.

Niyongabo Jean Claude wapfushije ihene, atuye mu Mudugudu wa Ngoma ya 1 Akagari ka Ngoma mu Murenge wa Ngoma ho mu Karere ka Huye.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Huye