Rebero Valentin, wigisha ku ishuri ryo ku rwunge rw’Amashuri rwa Butare ( GS Butare) mu Karere Muhanga ,wahembwe nk’umwarimu w’indashyikirwa, agahabwa moto, yagaragaye ayihetseho Minisitiri w’Uburezi,Dr Uwamariya valentine, mu birori byo kwizihiza umunsi wabahariwe.
Ku munsi w’ejo tariki ya 2 Ugushyingo 2022, nibwo abarimu basaga 7000 bateraniye muri BK Arena mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu.Ab’indashyikirwa bahabwa ibihembo birimo impamyabushobozi(certificat) na moto.
Byitabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu barimo Minisitiri w’Intebe,Dr Edouard Ngirente, Minisitiri w’Uburezi,Dr Uwamariya Valentine, umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye,Gaspard Twagirayezu ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’uburezi.
Ni umuhango watangiwemo ubutumwa butandukanye aho basabwe gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kurerera uRwanda ariko batanga n’uburere ku bo bigisha.
Yagize ati “Aha icyo dusaba mwarimu hari ugutanga uburezi burimo siyansi zose zigishwa ariko hari no gutanga uburere butuma umwana w’umunyarwanda akurana uburere bwiza, imyitwarire ituma tuba abo turibo, tugakorera igihugu cyacu.”
Minisitiri w’Intebe,Dr Edouard Ngirente yabasabye kandi abarimu kwihugura cyane mu rurimi rw’icyongereza cyane ko ari rwo batambutsamo amasomo, abasaba guhanga ibishya mu myigishirize no gukora ubushakashatsi.
Nyuma yo guhabwa ubutumwa n’umukuru wa guverinoma, abarimu icumu(10) b’indashyikirwa bahembwe ko bitwaye neza.Muri abo uko ari icumi bahawe impamyabushobozi ndetse banashyikirizwa moto.
Muri batanu ba mbere barimo bane bigisha mu mashuri abanza ya leta n’umwe yigisha abanza mu kigo kigenga.Bose bahembwe kubera gukoresha neza ikoranabuhanga. Abandi batanu bahembwe kubera gukoresha neza inguzanyo bahawe n’ikigega cya koperative umwarimu Sacco.
Abarimu bahembwe nabo mu turere twa Muhanga, Nyagatare,Bugesera,Rubavu, Nyarugenge, Kicukiro,Nyabihu,Rulindo.
- Advertisement -
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW