Ikirego cyageze muri FIFA; Ibya Adil na APR byafashe indi ntera

Umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC, Adil Erradi Muhammed ahamya ko yamaze gutandukana n’iyi kipe ndetse ikirego yamaze kukigeza mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi [FIFA] asaba indishyi.

Adil Erradi yamaze kujyana APR FC muri FIFA

Uyu munya-Maroc wahagaritswe mu nshingano ze tariki 14 Ukwakira 2022, ashinjwa imyitwarire mibi mu kazi ke no kubiba umwuka mubi mu bakinnyi.

Gusa n’ubwo uyu mutoza yahagaritswe, we avuga ko byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko byakozwe kuri telefoni igendanwa, nyuma y’iminsi itatu gusa bibaye abona guhabwa ibaruwa.

Ntabwo Adil yigeze atinda mu Rwanda nyuma yo guhagarikwa mu buryo we atigeze yemera, kuko yahise afata umuryango we basubira mu gihugu cya Maroc, ariko mbere yo guhaguruka mu Rwanda yavuze ko atiteguye kuzagaruka muri iyi kipe yamusuzuguye bene aka kageni.

Aganira na B&B Umwezi, uyu munya-Maroc yemeje ko yamaze gutandukana na APR FC tariki 23 Ukwakira 2022 kandi yanamaze gutanga ikirego muri FIFA asaba ko yahabwa indishyi n’ikipe y’Ingabo, zingana n’ibihumbi 900$ [asaga miliyoni 900 Frw].

Mu minsi ishize, APR FC yohereje Mupenzi Eto’o muri Maroc kujya kuguyaguya Adil ngo habeho ubwumvikane mu gutandukana cyangwa harebwe niba yagaruka mu kazi ariko uyu mukozi w’iyi kipe yarinze ava muri iki gihugu batabonanye atanitabye telefoni ye.

Kugeza ubu ntacyo Ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo buratangaza kuri aya makuru, ariko ibimenyetso byerekana uyu mutoza atagaruka mu Rwanda.

Adil yari amaze imyaka itatu mu Rwanda. Yahesheje APR FC ibikombe bitatu bya shampiyona harimo n’icyo yatwaye adatsinzwe ndetse agaca ako gahigo.

Asubira iwabo yasize avuze kugaruka gukomeza akazi muri APR FC [Ifoto/Ntare Julius]
UMUSEKE.RW

- Advertisement -