Imirwano y’ingabo z’u Burundi zifatanyije n’iza Congo yaguyemo abarwanyi ba FNL

Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Kongo gifatikanije n’igisirikare cy’u Burundi bitangaza ko byishe abarwanyi 40 b’inyeshyamba z’abarundi za FNL muri Teritware ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

U Burundi buheruka gutangaz aku mugaragaro ko bufite ingabo muri Congo, zirwanya imitwe yitwaje intwaro

Ibitero byagabku nyeshyamba kuva tariki 25/11/2022 bigambiriye inyeshyamba za FNL ya Gen Aloys Nzabampema.

Ku Cyumweru umuvugizi w’ingabo za Kongo muri Kivu y’Amajyepfo, Lt. Marc Elongo, yavuze mu itangazo yasohoye ko ingabo za Congo, FARDC, n’iz’u Burundi, bishe abarwanyi 40 ba FNL.

Itangazo rivuga ko FNL yirukanwe mu birindiro biri ahitwa Naombi, muri Teritwari ya Mwenga, Segiteri ya Itombwe, ikaba yari imaze imyaka irenga 12 ihakorera.

Lt. Marc Elongo avuga ko mu mirwano, hakomerekeyemo abasirikare babiri ba FRADC. Imirwano yabaye ku wa Gatanu irangira ku wa Gatandatu.

Umuyobozi wa FNL, Gen Aloys Nzabampema aheruka kubwira Ijwi rya America tukesha iyi nkuru ko ingabo z’u Burundi n’iza Congo, FARDC zihora zibagabaho ibitero.

Bamwe mu bayobozi ba segiteri y’Itombwe bavuga ko abaturage batuye Namalamala, Naombi bahungiye ahitwa Magunda, na Maheta.

ISOOKO: Ijwi rya America website

UMUSEKE.RW

- Advertisement -