Impamvu zishobora gutuma Guverinoma izamura imyaka y’abemerewe kunywa ka manyinya

Mu ihuriro rya 15 ry’Umuryango Unity Intwararumuri riheruka muri uku kwezi, hashibutsemo igitekerezo cy’uko urubyiruko rwakwemererwa kunywa inzoga nibura ku myaka 21 ivuye kuri 18.

Iki cyifuzo cyazamutse nyuma yaho bigaragaye ko urubyiruko by’umwihariko urwo mu mashuri rukomeje kuzahazwa  n’inzoga.

Ubusanzwe mu Rwanda imyaka 18 ifatwa nk’iy’ubukure, ariko nanone iyo myaka ifatwa nkaho umuntu aba ataragera ku kigero gifatika cyo kuba yashinga nk’urugo .Umusore cyangwa umukobwa yemererwa gushinga urugo ku myaka 21.

Ikigo cyo muri Amerika gishinzwe kurwanya indwara , CDC (Centers for Diseases Control and Prevention),mu bushakashatsi bwacyo, kigaragaza ko kunywa inzoga nyinshi byangiza ubuzima.

Iki kigo kigaragaza ko muri Amerika nibura  umuntu umwe muri batanu bari hagati y’imyaka 20-49 buri mwaka  bicwa n’inzoga.

Zimwe mu ngaruka zo kunywa inzoga nyinshi iki kigo cyigaragaza, harimo nk’impanuka zo mu muhanda, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwiyambura ubuzima, gutera inda cyangwa gutwita utabiteganyije, Ubwandu bw’agakoko ka Sida ,gatanya mu miryango n’ibindi.

Imibare iheruka y’ibitaro bivura indwara zo mu mutwe bya Caraes Ndera, yerekana ko mu mwaka wa 2021/2022 bakiriye abarwayi 96.357, aho abasaga 70% ari urubyiruko rufite ibibazo byakomotse ku biyobyabwenge n’inzoga.

Inzoga mu bato zihangayikishije abayobozi…

- Advertisement -

Ubwo yari mu Nteko rusange y’umuryango wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Nyarugunga, mu Karere ka Kicukiro, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yagaragaje uburyo inzoga ziri kuzahaza  bamwe mu rubyiruko.

Yagize ati”Hari ukuntu tuvuga ibiyobyabwenge tukumva urumogi n’ibindi bijyana na byo, ariko hari ikibazo kiremereye dufite muri iyi minsi cyo kunywa inzoga nyinshi. Ikiri kugaragara kandi kinateye impungenge ni mu rubyiruko, dufite ikibazo mu rubyiruko cyo kunywa inzoga zikabije, hakiyongeraho na bya biyobyabwenge.”

Minisitiri Dr Uwamariya Valentine, yagaragaje ko urubyiruko by’umwihariko urwo mu mashuri ruri kunywa inzoga nyinshi bityo ko biteye impungenge.

Yagize ati “Abana bari kunywa inzoga ku rwego rwo hejuru kandi turashaka kubasigira igihugu, bakaba ari bo bazakomeza kubaka indangagaciro.”

Minisitiri Uwamariya yasabye ababyeyi kwita no gukurikiranira hafi uburere n’uburezi bw’abana babo.

Yagize ati “Turasaba ko tugaruka kundagaciro z’umuryango, uko abana babyutse, uko batashye, uko babayeho, kubaganiriza cyane.”

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara aheruka gutangaza ko koko mu rubyiruko rw’u Rwanda harimo ikibazo cy’ubusinzi no gukoresha ibiyobyabwenge.

Kuri we asanga amategeko abuza abana bataruzuza kunywa inzoga akwiye gushyirwa mu bikorwa.

Avuga kandi ko abafashwe baha inzoga abataruzuza imyaka y’ubukure baba bakwiye guhanwa.

Yagize ati “Ikindi gikenewe ni uko abafite utubari bagenzura, babona umwana muto ntibamuhe inzoga ariko nabwo bashobora gutuma abandi bakazizana, icyiza ni uko ababyeyi batangira kwigisha abana kutanywa inzoga kuko ari bibi noneho no mu mashuri bakabyigisha, n’urundi rubyiruko rugatanga umusanzu mu kubyigisha.”

Akomeza agira ati “Muri make, ni ugukora iyo politike ariko n’ababaha inzoga bagahanwa kugira ngo babihagarike, twese tugahaguruka tukabikorera.”

Raporo y’Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima yo mu 2018, yagaragaje ko u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri mu karere mu kugira abantu banywa inzoga nyinshi.

Kuba guverinoma yazamura imyaka ku bemerewe gusoma ku nzoga birasaba ko abikorera n’abandi bafite aho bahuriye n’iryo tegeko gukurikiza amabwiriza kandi hakajyaho ibihano ku warenze kuri ayo mabwiriza.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW