Indege ya Gisirikare ya Congo yavogereye u Rwanda

Leta y’u Rwanda yatangaje ko ahagana isaa 11h 20 kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ugushyingo indege ya Gisirikare ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yavogereye ikirere cy’u Rwanda igwa ku kibuga cy’indege cya Rubavu.

Indege ya Gisirikare ya Congo yavogereye ikirere cy’u Rwanda

Iyi ndege ya gisirikare yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yaguye ku kibuga cy’indege cya Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba aho yamaze umwanya muto.

Ni igikorwa cyafashwe nk’ubushotoranyi bw’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo k’u Rwanda.

U Rwanda rwamenyesheje Guverinoma ya RD Congo iby’ubu bushotoranyi, yemera ko byabayeho.

Itangazo ryasohowe na Guverinoma y’u Rwanda rivuga ko  “Nta cyemezo cya gisirikare cyafashwe ku ruhande rw’u Rwanda mu gusubiza, ndetse iyo ndege isubira muri RDC.”

Kuwa wa 6 Ugushyingo 2022 amasosiyete y’indege z’ubucuruzi muri Congo yamenyeshejwe ko ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma gifunze aho cyakira indege z’intambara ziturutse i Kinshasa.

Ni indege zaje muri Operasiyo yo kurasa nta kubabarira umutwe wa M23 ukomeje kuzonga Leta ya Kinshasa umunsi ku munsi.

Izi ndege zazanwe i Goma zirimo n’iyavogereye ikirere cy’u Rwanda zirajyana n’ubwiyongere bw’abasirikare ba FARDC bakomeje kuzanwa muri Kivu y’Amajyaruguru mu rwego rwo guhangana na M23.

 

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW