Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique ntizishyuwe amafaranga-Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rutigeze ruca Mozambique n’urupfumuye kugira ngo ruyoherereze abasirikare n’abapolisi bo kurwanya ibyihebe byari byarayogoje kiriya gihugu.

Perezida Paul Kagame yemeje ko ingabo z’u Rwanda zigiye gukurikira ibyihebe muri Mozambique

Umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki 30 Ugushyingo 2022, ubwo yakiraga indahiro z’Abaminisitiri bashya b’ubuzima mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.

Yashimangiye ko nubwo igihugu kidakize ku butunzi ariko gikize ku kugira umutima n’ubushake, ariyo mpamvu bakorana n’ibihugu nka Mozambique, Sudani y’Epfo na Centrafrika mugushakira umuti ibibazo by’umutekano muke.

Ati “Dukorana n’igihugu cya Mozambique, Central Africa dufite uburyo bubiri, gukorana na LONI nicyo gihugu, muri Sudani dukorana na UN. Ibi byose ntabwo turi igihugu gikize, dukize ku bindi ntabwo dukize mu buryo bw’ubukungu, ariko ku mutima n’ubushake turakize pe!”

Niyo mpamvu dushobora gukemura ibibazo byacu dukomeza gushakira umuti kuko ntibijya bishira, ariko tukagira n’ uruhare mu gufatanya n’abandi, kugirango dukemure ibibazo byabo, ndetse akenshi bishobora kuba bifitanye isano n’igihugu cyacu.”

Perezida Kagame yashimangiye ko ingabo z’u Rwanda muri Mozambique, ibihugu byemeranyije ko bongerwa, mu rwego rwo gukomeza guhashya ibyihebe cyane cyane aho byagiye mu buhungiro nyuma yo kwirukanwa mu Ntara ya Cabo Delgado.

Yagize ati “Muri Mozambique dufiteyo ingabo n’abapolisi barenga ibihumbi bibiri, ndetse hafi 2,500, ejo hashize twongereyeyo izindi ngabo. Twazongereyeyo kubera ko kuva twahagera hari ibibazo byinshi byakemutse, dufatanyije n’abenegihugu, hari n’ibindi bibazo bigikomeza kubera ko ntabwo twashoboraga gukora ahantu hose.”

Yakomeje agira ati “Abo twari duhanganye kubera ko bagiye bimuka bakajya mu bindi bice bya Mozambique, ntabwo twari kugera aho hose ariyo mpamvu twafatanyije n’abandi… Byagaragayeko abakoraga iterabwoba bagiye bimuka bakava aho twakoreraga bakajya ahandi,  twumvikanye na Mozambique ko tugiye kubakurikirana aho bari.”

Perezida Kagame yongeye kwibutsa ko nta muryango cyangwa igihugu cyari cyaha ifaranga na rimwe u Rwanda yo gukoresha muri ibyo bikorwa, uretse amikoro y’igihugu basangira n’abandi.

- Advertisement -

Ati “Bisobanuke neza, nta gihugu na kimwe, nta muryango n’umwe uraduha n’urumiya rwo gukoresha muri ako kazi, ni amafaranga y’igihugu turi gukoresha, muri bya bike dufite Turasangira tukabikoresha. hari abatubwira ko bazadufasha turategereje, nibadufasha tuzabibashimira kandi birakwiye…”

Hari abibwira ko hari abanyujije amafaranga hasi bakatwishyura, hari abagize bate, ndabivuga niba ataribyo ndaza kwifuza kubona uwampakanya, ariko nagirango ibyo bibanze bive mu nzira… Twatanze ubuzima bw’abana bacu gufatanya n’aba Mozambique, tunatanga n’amikoro yacu make dufite.”

Agaruka ku bufatanye bw’u Rwanda na Centrafrika, Perezida Kagame yavuze ko ntaho bitaniye na Mozambique kuko naho ntawufasha u Rwanda gutanga ubufasha, ashima ko ingabo z’u Rwanda zatanze umutekano muri iki gihugu nk’uko byemeranyijwe n’ibihugu byombi.

Ku ngabo na polisi bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye yavuze ko nubwo atagaya uko bakora, kuko bakorera ku mategeko ya LONI, batatanze umusaruro nk’uko watanzwe n’ingabo zagiye ku masezerano y’u Rwanda na Centrafrika.

Gusa avuga ko bose buzuzanya, kugeza naho abakorera mu butumwa bwa LONI amafaranga bahabwa bayasaranganya n’abakora ku masezerano y’u Rwanda na Centrafrika.

Perezida Kagame akaba yashimiye abayobozi bakuru b’igihugu no mu nzego zose ku buryo badahwema gufatanya mu kubaka igihugu, ibintu bituma u Rwanda rubasha gufatanya n’abandi uhereye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda ruherereyemo n’ahandi.

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW