Inzara iravuza ubuhuha mu Mujyi wa Goma ugotewe hagati nk’ururimi

Abatuye Umujyi wa Goma umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri RDC, barataka inzara ikabije kubera ubwikube bw’ibiciro ku isoko byatewe n’intambara ingabo za Leta zihanganyemo n’umutwe wa M23.

Ubuzima ntibworoshye mu Mujyi wa Goma

Ikibazo rusange bahuriyeho ni inzara, dore ko ngo inzira zose z’ubutaka zigemurira uyu Mujyi zisa n’izifunze kubera imirwano.

Intero ni imwe ” Tugotewe hagati nk’ururimi, ibyo kurya byavaga mu Rwanda, ibindi bikanyura muri Rutchuru none harafunze, harabura gato ngo n’inzira ziva i Masisi zifungwe,  ubu inzara iratwugarije.”

Nk’uko bakomeza babivuga ngo ubuzima buragoye, abagabo, abagore ndetse n’abana babyuka bicaye batazi aho icyo kurya kiri buturuke.

Umwe muribo utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yabwiye UMUSEKE ko “Kubona ibyo kurya bigoye kuko n’abacuruzi bacye babisigaranye bari guhenda cyane, akazi karapfuye twirirwa mu rugo iyo turushye nyine tujya kuryama ubwo nawe ibindi urabyumva.”

Mugenzi we utuye ahitwa Kyeshero yagize ati ” Ubuzima ntabwo, umufungo w’ibijumba ni 2500Fc, Umuronko w’amashaza ni 4500Fc, amamesa yazamutse, ibiribwa birahenze cyane.”

Hari abavugira mu matamatama ko Leta ikwiriye kwicara ikaganira n’umutwe wa M23 ariko amahoro agahinda aho kwicwa n’inzara.

Uyu ati ” Abanga kuganira ni abibereye za Kinshasa n’abandi bafite inyungu muri iyi ntambara, tubayeho nabi, baganire kuko babarusha ingufu.”

Porogaramu ishinzwe ibiribwa ku Isi( WFP) ku wa 26 Ugushyingo yatangaje ko ingaruka z’intambara hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Leta muri Kivu y’Amajyaruguru zatumye ibiciro by’ibiribwa bizamuka.

Iyi raporo igaragaza ko kuva muri Werurwe 2022 ibiciro by’ibiribwa byazamutseho 19% ugereranyije n’umwaka ushize.

- Advertisement -

WFP ivuga ko”  Ingaruka z’imirwano hagati y’ingabo za DRC na M23 muri Teritwari ya Rutshuru zigaragara ku masoko y’Intara, bigatuma habaho izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa by’ibanze bikenerwa.”

Iyo raporo igaragaza ko abagera ku 262.000 bakuwe mu byabo n’intambara kuva yatangira aho abagera ku 128.000 bakiriwe muri Teritwari ya Nyiragongo.

Aba bahunze imirwano bari mu basonzeye bikabije mu Mujyi wa Goma kuko mu nkambi ya Kanyaruchinya na Munigi bashyizwemo batabona ibitunga imiryango yabo.

Abatuye Umujyi wa Goma bari mu gihirahiro mu gihe FARDC n’abo bafatanyije batsindwa mu mirwano iyihuje na M23 hafi y’Umujyi wa Sake.

Umujyi wa Sake uramutse ufashwe na M23 ubuzima bw’abatuye i Goma bwajya mu kaga kuko inzira zose z’ubutaka zigemurira uriya Mujyi zaba zifunze, ubucuruzi hagati y’u Rwanda ntabwo, Rutshuru irafunze na Masisi yaba idanangiye.

Kuri uyu wa mbere i Nairobi bari mu biganiro by’iminsi itandatu byitabiriwe n’imitwe yitwaje intwaro irenga 40 muri Congo, muri iyo mitwe uwa M23 nturimo kuko Leta ya Kinshasa idashaka kuganira nawo.

Ibi biganiro bikuriwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye ubu ukuriye umuryango wa EAC.

Abakurikira Politiki yo mu Karere bavuga ko ibi biganiro bizaba imfabusa mu gihe bitarimo umutwe wa M23 uhangayikishije Leta ya Kinshasa.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW