Kina Rwanda yamuritse igitabo gikubiyemo imikino 21 y’abana

Umushinga Kina Rwanda ugamije guteza imbere kwiga kw’abana binyuze mu mikino, wamuritse igitabo gikubiyemo imikino 21 y’abana, aho ababyeyi n’abarezi bazasarura ubumenyi bifashisha mu gufasha abana gukina.

Iki gitabo cyimikino kibonekamo imikino ikinwa n’abana

Ni igitabo cyamuritswe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu, tariki 11 Ugushyingo 2022, aho cyamurikiwe ku Isomero Rusange rya Kigali (Kigali Public Library).

Kina Rwanda ikaba yarateguye iki gitabo cy’imikino gikubiyemo igera kuri 21, aho bibanze cyane ku mikino isanzwe ya Kinyarwanda ndetse bakayinoza bigendanye n’umwana igenewe, akamaro kuri we n’uburyo umubyeyi cyangwa umurezi yamukinisha iyi mikino.

Umuyobozi wa Kina Rwanda, Malik Shaffy Lizinde yavuze ko bateguye iki gitabo cy’imikino mu rwego rwo gufasha ababyeyi kumenya imikino abana babo bakwiye gukina, aho yibukije ko imikino atari iy’abahaze, ahubwo umwana mu mimerere ye akeneye gukina kandi akungukiramo ubumenyi.

Ati “Kina Rwanda yaje kugira ngo yereke Abanyarwanda, ababyeyi n’abarezi ko iyo abana bari gukina baba badata umwanya, ahubwo baba bari kwiga kandi gukina bidahenze, hari n’abatekereza ko gukina ari iby’abahaze n’abakire. Umwana iyo akivuka icya mbere akwereka ko ari muzima ni uko aseka, bikwereka ko mu mimerere ye akeneye gukina kandi bikamuha ubumenyi butandukanye.”

Yakomeje agira ati “Ni muri urwo rwego twakoze aka gatabo k’imikino kubera ko twasanze ari byiza ko abantu bakwiye kumenya ngo gukina ni iki? Umwana iyo akina yungukiramo iki? Ese ni gute wamenya umukino nyawo, umwana ukivuka kugera kuri itatu ndamukinisha gute? Twagiye mu mikino myinshi ya Kinyarwanda noneho dukusanya 21 tuyishyira hamwe twitaye ku burere n’umutekano w’abana ndetse n’ikigero cy’imyaka umwana yakinaho uwo mukino.”

Malik Shaffy Lizinde yasabye ababyeyi gutekereza ku kamaro ko gukina n’umwana, bagafatanya na Kina Rwanda gukundisha abana gukina, ndetse bakajya banabaha akanya bagakina na bo, kuko byongera ubusabane hagati y’umwana n’umubyeyi, ndetse bigatuma barushaho no gusobanukirwa abana babo.

Umuyobozi wa Kina Rwanda, Malik Shaffy ashikiriza igitabo Tessy Rusera, uyobora Kigali Public Library

Umuyobozi wa Kigali Public Libray, Tessy Rusera yagaragaje ko Kina Rwanda ibafashiriza abana babagana gukina, ndetse iki gitabo cy’imikino yasohoye kizabafasha kwigisha ababyeyi gufasha abana kwiga no kuvumbura biciye mu mikino.

Yagize ati “Twahisemo gukorana na Kina Rwanda kuko badufashiriza abana batugana, icyo duteza imbere ni ukumenya gusoma no kuvumbura, ntabwo twifashisha ibitabo gusa ahubwo twifashisha abarezi n’imikino, ariko twasanze hari byinshi twabigiraho. Iki gitabo gifasha ababyeyi kugenda mu rugo bakigisha n’abana nabo bakigisha abandi mu rugo naho biga ku mashuri.”

- Advertisement -

Tessy Rusera yashimangiyeko ubufatanye bafitanye na Kina Rwanda buzanarushaho guteza imbere umuco wo gusoma, ni mugihe bafitanye n’imikoranire irimo kubaha ahantu hahoraho kuri Kigali Public Libray, aho abana bazajya bakinira imikino inyuranye irimo niyo bavoma muri iki gitabo.

Aka gatabo k’imikino kazajya gatangirwa ubuntu, kanditse mu rurimi rw’Ikinyarwanda ndetse n’Icyongereza, kugeza ubu kaboneka ku rubuga rwa Kina Rwanda no kuri Kigali Public Library, mu gihe gito kazaba kaboneka mu masomero rusange n’ahandi hirya no hino mu gihugu.

Iki gitabo cyamurikiwe abanyamakuru kuri Kigali Public Library

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW