Korali Vuzimpanda yateguye igitaramo gikomeye cyo gushima Imana

Korali Vuzimpanda yo mu Itorero rya EPR, Paruwasi ya Kamuhoza yashyize hanze amatariki y’igitaramo cyo gushima Imana cyiswe “Ndashima Live Concert”.

Korali Vuzimpanda yateguye igitaramo cyo gushima Imana

Ni igitaramo kigamije gushima Imana cyateguwe n’iyi Korali imaze imyaka irenga 20 ikora umurimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo.

Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku wa 18 Ukuboza 2022 gifite insanganyamatsiko iboneka muri Zaburi 75:2.

Umuramyi Joshua Ishimwe uri mu bagezweho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ari mu batumiwe muri “Ndashima Live Concert”.

Umuhanzikazi Jesca Mucyowera na Korali izwi mu Rwanda ya El Shadai n’abo bari mu batumiwe muri iki gitaramo cy’imbaturamugabo.

Hakizimana Jean Damascene umuyobozi wa Korali Vuzimpanda yabwiye UMUSEKE ko bateguye iki gitaramo mu gushima Imana yabacishije mu bihe bikomeye bya Covid-19.

Ati “Tubisohokamo amahoro mu gihe hari abo yahitanye, twiteze ko iki gitaramo kizitabirwa na benshi bakabonamo n’agakiza.”

Vuzimpanda yahoze yitwa Korali ya Nyabugogo yashinzwe mu 1997 ikaba igizwe n’abasaga 65 biganjemo urubyiruko wongeyeho abandi bari ahantu hatandukanye batagikorera muri Kigali bagera kuri 80.

Intego y’iyi Korali ni ukwamamaza Ubwami bw’Imana binyuze mu ndirimo, bazwi kandi mu bitaramo bizenguruka igihugu.

- Advertisement -

Korali Vuzimpanda bakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo izo basohoye kuri album bise “Turagushima Mana” iriho indirimbo 9 mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Album yabo ya kabiri iriho indirimbo 9 bakoranye n’abahanzi batandukanye barimo Bosco Nshuti n’abandi.

Baherukaga gutegura ibitaramo mbere ya Covid-19 gusa bagiye bitabira ubutumire butandukanye hirya no hino mu gihugu.

Umva indirimbo za Korali Vuzimpanda yo muri EPR Kamuhoza

MUNEZERO MILLY FRED / UMUSEKE.RW