Laurentine Kanyana yarahiye nk’Umuhuza mushya w’Abarundi

Nyuma y’uko atowe ku wa 17 Ugushyingo 2022, Aimée Laurentine Kanyana, Umuhuza (Umuvunyi) mushya w’Abarundi kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Ugushyingo 2022 yarahiriye manda y’imyaka itandatu iri imbere.
Aimée Laurentine Kanyana, Umuhuza (Umuvunyi) mushya w’Abarundi

Ni indahiro uyu mugore uzwi kuva mu myaka irenga 17 ishyaka rya CNDD-FDD rigeze ku butegetsi yakoreye imbere y’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.

Laurentine Kanyana yasimbuye Edouard Nduwimana mu nshingano ze, Nduwimana yanze kwitabira uyu muhango ngo ashyikirize Inteko Ishinga Amategeko raporo y’ibikorwa bye bya nyuma.

Uyu mugabo utajya uvugirwamo mu ishyaka rya CNDD-FDD yasobanuye ko Itegeko Nshinga ritamutegeka kujya imbere y’abagize Inteko Ishinga Amategeko keretse kohereza raporo.

Kanyana w’imyaka 48 yize amategeko muri Kaminuza Nkuru y’u Burundi, ni we mugore wa mbere utorewe kuyobora uru rwego rwashyizweho mu 2010.

Kuva Perezida Evariste Ndayishimiye agiye ku butegetsi mu 2020, Laurentine Kanyana yari icyegera cy’umuyobozi mu biro bye.

Imbere y’aho, kuri reta ya Nyakwigendera Petero Nkurunziza, Kanyana yari Minisitiri w’Ubutabera, yavuzwe muri dosiye nyinshi zo kumvisha abatavuga rumwe na Leta.

Ubwo mu cyumweru gishize Laurentine Kanyana yatorerwaga uyu mwanya, benshi bagaragaje ko 70% bya dosiye biri mu rwego agiye guhagararira yazigizemo uruhare ubwo yari Minisitiri w’Ubutabera.

Kumuha uyu mwanya bifatwa nk’impano yahawe na Perezida Evariste Ndayishimiye uhanganye n’ibifi binini mu ishyaka rya CNDD-FDD riri ku butegetsi.

Umuhuza w’Abarundi na Leta yakira ibirego n’akarengane mu guhutaza uburenganzira bw’abaturage bikorwa n’abakozi ba Leta n’abakora mu bucamanza, ibikwiye gukosorwa akabimenyesha abategetsi babifitiye ububasha.

- Advertisement -
Aimée Laurentine Kanyana asanzwe ari inkoramutima ya Perezida Varisito Ndayishimiye


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW