M23 na FARDC bararwanira kugenzura Kibumba

Imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta FARDC yasubukuye muri iki gitondo cyo ku cyumweru muri Gurupema ya Kibumba mu bilometero 20 uvuye mu Mujyi wa Goma.

Ingabo za Congo n’abo bafatanyije bagabye ibitero kuri M23

Ni imirwano yadutse nyuma y’iminsi ibiri ingabo za Leta ya Congo zigambye ko zabohoje 90% by’ibice bigize Gurupema ya Kibumba, icyo gihe byamaganwe n’umutwe wa M23 wavuze ko nta na santimetero barekuye.

Imirwano itoroshye ku mpande zombi iri kubera ahazwi nka 3 Antennes ku musozi wa Murinyundo muri Ruhunda.

Umuvugizi wa M23 ishami rya Politiki, Lawrence Kanyuka abinyujije kuri Twitter yavuze ko “Inshuro nyinshi Leta ya Congo idashaka amahoro”.Yemeje ko bari mu mirwano.

Yavuze ko muri iyi mirwano nk’ibisanzwe bateraniwe n’ihuriro rya FARDC, FDLR, NYATURA, ACPLS na MAI-MAI.

Lawrence Kanyuka yasoje avuga ko “M23 ifite uburenganzira bwo kwirwanaho no kurinda abaturage bacu.”

Amakuru aturuka i Kibumba avuga ko Ingabo za Leta n’abo bafatanyije bashatse gushushubikanya M23 nyuma y’ubusabe bw’ibihugu bikomeye y’uko hubahirizwa amasezerano ya Nairobi na Luanda.

Umutwe wa M23 wari wumviye amahanga asaba ko bareka gusatira Umujyi wa Goma aribwo bagabweho ibitero mu birindiro byabo.

Kugeza ubu ntibiramenyekana nimba M23 izatumirwa mu biganiro biteganyijwe kuri uyu wa mbere i Nairobi, kuko mu biganiro bya mbere ntiyatumiwe.

- Advertisement -

Ku wa 12 Ukwakira 2022, Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga wa RD Congo, Christophe Lutundula yashyize ahabona ibintu bine bisabwa kugira ngo Leta yemere kuganira na M23, harimo kurekura uduce twose yambuye ingabo za Leta.

Lutundula yasubiyemo ko Leta ibona umutwe wa M23 nk’uw’iterabwoba, kandi ko badashobora kuganira na wo ibyo bidahindutse.

Leta ya Congo kandi yagumye ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ibintu u Rwanda na M23 bihakana.

Ibiro by’umuhuza Uhuru Kenyatta, byatangaje ko Perezida Paul Kagame yemeye gufasha umuhuza wa EAC gusaba M23 guhagarika imirwano no kuva mu duce twose yigaruriye.

Kugeza ubu ntiharatagazwa aho M23 izerekezwa mu gihe yashyira intwaro hasi ikarekura n’uduce yafashe, gusa ivuga ko idateze gusubira mu buhungiro no mu buzima bw’i Sarambwe mu mbeho y’ibirunga.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW