M23 yashimangiye ko itazarekura aho yafashe mbere y’ibiganiro na Leta

Umutwe wa M23 wateye utwatsi icyemezo cy’inama yabereye i Luanda muri Angola hagati y’abayobozi b’ibihugu by’Akarere, barimo Ndayishimiye Evariste, Felix Tshisekedi, Uhuru Kenyatta ku butumire bwa Perezida wa Angola João Lourenço.

M23 yahakanye ibyo kuva mu birindiro byawo mbere y’ibiganiro na Leta

Mu byo abakuru b’ibihugu banzuye harimo ko umutwe wa M23 ugomba guhita ushyira intwaro hasi, ukava mu bice byose wigaruriye, ugasubira mu birindiro byawo i Sarambwe mu kirunga cya Sabyinyo ku ruhande rwa Congo.

Abakuru b’ibihugu banzuye kwaka intwaro M23, abagize uyu mutwe bagashyirwa mu kigo gicungiwe umutekano n’ingabo za Leta, FARDC zifatanyije n’ingabo z’Akarere, Urwego ngenzuzi ndetse na MONUSCO.

Mu itangazo ryashyizweho umukono ku wa 23 Ugushyingo 2022 n’Umuvugizi wa Politiki wa M23, Lawrence Kanyuka, rivuga ko umutwe wa M23 utiteguye kuva mu birindiro byawo, usaba ko haba ibiganiro imbona nkubone hagati ya Leta ya Kinshasa nta yandi mananiza.

M23 yashimiye abakuru b’ibihugu bakomeje gushakira umuti ibibazo bya Congo, ariko ishimangira ko idateze guhagarika imirwano mu gihe Leta ya Congo idahagarika gukorana n’abarimo FDLR.

Ivuga ko ufite impamvu zigaragara urwanira kandi ko idateze gutererana abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi bari gukorerwa ivangura muri Teritwari ya Masisi.

M23 yavuze ko i Masisi abo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje kwicwa n’Interahamwe zasize zikoze Jenoside mu Rwanda zifatanyije na Mai Mai.

Amakuru yizewe agera k’UMUSEKE avuga ko Abatutsi basabwe guteranira ku nsengero n’ahandi hari ibikorwa remezo, utabyumviye ari gufatwa nk’ushyigikiye M23.

Umwe mu baturage uri i Kicthanga yabwiye UMUSEKE ko “Hari Nyatura/APCLS, Mai Mai, FDLR n’abiyita Abazungu, iyi centre irimo n’impunzi nyinshi cyane, Abatutsi bari gusabwa kujya ahantu hamwe.”

- Advertisement -

Gukusanyiriza hamwe abo mu bwoko bumwe bashinjwa gukorana n’uyu mutwe, niho ushingira uvuga ko ari amwe mu mayeri yakoreshejwe n’Interahamwe mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Itangazo rya M23 rivuga ko kuba FARDC yaragennye Gen Brig Mugabo Hassan wahoze mu mutwe wa Mai Mai PARECO washyizweho na FDLR nk’ushinzwe kuyobora imirwano muri Masisi bifitanye isano n’imigambi ya Jenoside iri gutegurwa.

Uyu mutwe wongeye gusaba amahanga ko yakumvisha Leta ya Kinshasa hakaba ibiganiro mu mahoro ko bitabaye ibyo batazifata mapfubyi.

Umutwe wa M23 uvuga ko nta bwoba utewe n’ingabo z’Akarere zikomeje koherezwa muri kiriya gihugu ko bazirwanaho mu gihe cyose bazaba bashoweho urugamba.

Ni mu gihe kandi imirwano hagati y’ingabo za Congo n’umutwe wa M23 ikomeje aho uyu mutwe warahiriye gufata Centre ya Kitchanga muri Teritwari ya Masisi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW