Mushiki w’uwahoze ari Perezida wa Congo, Joseph Kabila, yatangaje ko Congo ishaka kubanira neza u Rwanda, ariko ko umutwe wa M23 ukomeje kuba kidobya mu mibanire y’ibihugu byombi, ashimangira ko u Rwanda rufasha uwo mutwe.
Ubwo yari muri Afurika y’Epfo mu nteko y’Abadepite b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Jaynet Kabila yahawe umwanya ngo agire icyo avuga ku mubano w’igihugu cye n’u Rwanda ukomeje kugaragaramo igitotsi.
Uyu mudepite yasobanuye ko FDLR ari umuzi w’ikibazo kiri hagati y’ibihugu byombi, kuva UN yasaba Zaire (Congo) kwakira impunzi z’Abanyarwanda zahunze mu 1994.
Mushiki wa Kabila avuga ko nyuma y’uko bakoze (Se Desire Kabila) intambara yo kubohora igihugu agafata ubutegetsi, nyuma y’umwaka umwe n’amezi atatu, hahise havuka inyeshyamba (1998) zitwa RCD Goma.
Ati “Zari zishyigikiwe n’u Rwanda, nyuma y’imyaka itatu tariki 16 Mutarama, 2001, Muzehe Laurent Desire Kabila yarishwe.”
Jaynet Kabila yasobanuye ko Perezida Joseph Kabila wari ugiye ku butegetsi, yemeye kuganira n’inyeshyamba za RCD Goma ndetse n’abandi Banyekongo bose.
Yavuze ko kuva mu 1998 kugera muri 2003, RCD Goma yafashe Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo, ifashijwe n’u Rwanda, muri iyo myaka itanu ngo ntiyabashije kurandura FDLR.
Ati “Ni Abajenosideri nk’uko babita ariko ni Abanyarwanda, ariko ntibabashije kubarandura aho ngaho, kugeza n’ubu. Niba bo batarabikoze muri icyo gihe barafashe ubutaka bwacu, kuki tubivuga ubu?”
Mushiki wa Perezida Kabila akavuga ko ikibazo kiri aho.
- Advertisement -
Yavuze ko Congo yagize ubutegetsi bufite Perezida wungirijwe na ba Visi Perezida bane, kugira ngo ishakishe amahoro.
Ati ”M23 tuvuga ubu yaratsinzwe, isinya masezerano ko itazongera kubura intwaro, ko izagira umusanzu mu gushaka amahoro, no muri politiki mu gihugu cyabo, ubu turavuga M23 itabagaho mu myaka 8 ishize, kandi dufite raporo ya UN ivuga ko bafashwa n’u Rwanda.”
Yakomeje agira ati “Ni byo dufite imitwe yitwaje intwaro 120, ariko si cyo kibazo, ikibazo gikomeye ni M23 iterwa inkunga n’abaturanyi bacu, u Rwanda.”
Jaynet Kabila avuga ko u Rwanda na Congo bigomba kubana kuko bitashoboka kwimura igihugu kimwe ngo kijye kure y’ikindi, akemeza ko kuba FDLR ari Abanyarwanda, “yumva ko habaho intambwe yo kuganira na bo” kuko nubwo bakorera ku butaka bwa Congo atari Abanye-Congo.
Ati “Igisubizo si ukuvuga ngo Congo iganire na M23, na bo bakeneye kuvugana na FDLR, bakava mu gihugu cyacu. Dufite abaturanyi 9 ariko dufitanye ikibazo n’u Rwanda, tugomba kubana, ntitwakwimura u Rwanda, ntitwanakwimura Congo, bityo reka dutere intambwe turebe umuti urambye, kuko Congo yarababaye bihagije, ntifitanye ikibazo n’Abanyarwanda, ikibazo kiri ku butegetsi.”
U Rwanda rwo rwakunze kuvuga kenshi ko rudashyigikira inyeshyamba za M23, ahubwo rugashinja ubutegetsi bwa Congo kuba bufasha inyeshyamba za FDLR zigizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse ingabo za Congo, FARDC zikaba zishinjwa gukorana na bo ku rugamba.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW