Mwangaguhunga yigana n’imfura ye mu mashuri abanza

Umugabo witwa Mwangaguhunga Aimable, w’imyaka 32 y’amavuko utuye mu Kagari ka Migeshi, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, yasubiye kwiga nyuma y’imyaka myinshi yari amaze avuye mu ishuri.

Mwangaguhunga iyo ari mu ishuri aba ashishikajwe no kumva ibyo mwarimu avuga

Kuri ubu ari mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, yigana n’umuhungu we w’imfura w’imyaka 13.

Uyu mugabo uvuga ko kuba yigana n’umuhungu we bitamuteye ipfunwe, ahubwo ari amahitamo meza nyuma yo kwitegereza iterambere ry’igihugu n’isi muri rusange, agasanga mu bihe bizaza kugera kuri iryo terambere utarize iri inzozi ritazasohora.

Mwangaguhunga Aimable yiga mu mwaka wa gatandatu ku Ishuri Ribanza rya Migeshi mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, akigana n’umuhungu we w’imfura.

Yavuye mu ishuri mu mwaka 2006 nyuma yo gukora ikizamini cya Leta agatsinda, ariko ntagire amahirwe yo gukomeza kubera ibibazo byari mu muryango avukamo, n’inshingano zahise ziyongera bituma adakomeza kwiga.

Asanga n’ubwo yakerewe kugaruka ku ishuri bidateze kumuca intege, kuko yaje yabiteguye kandi afite intego yo kugera kure.

Avuga kandi ko yababazwaga n’uko abo bana be bataha bavuye ku ishuri, bakamusaba kubasubirishamo amasomo bize bikamunanira, ari ho yahereye afata umwanzuro wo gusubira kwiga ngo akarishye ubumenyi.

Yagize ati “Babaga babahaye umukoro, bansaba kubasubiriramo ibyo bize, nkabura icyo mbasubiza kuko ntabisobanukiwe, nari narize kera naramaze kubyibagirwa.”

Ati “Ibyo byakomeje kujya bimbabaza cyane, bintera kwiyemeza gusubira ku ntebe y’ishuri, nkiga nshyizeho umwete kugira ngo njijuke, ngire ubumenyi, njye mbona n’uko abana banjye najya mbitaho mu myigire yabo.”

- Advertisement -

Yabwiye UMUSEKE ko areba agasanga no kuba umunyonzi muri iki gihe bisaba kuba uzi amategeko y’umuhanda, ndetse ngo no gukoropa ahantu bisaba kuba ujijutse.

Ati “Nsanga nta terambere rishoboka mu gihe kizaza ku bazaba batarize, mpitamo kuza gukomeza amasomo yanjye kandi niteguye kugera kure hashoboka.”

Kuba yigana n’umwana we ndetse hari n’undi uri inyuma yabo, ngo bimutera ishema.

Ati “Ubu tugerageza gufashanya, haba mu masomo n’indi mirimo yo mu rugo.”

Umwana wa Mwangaguhungu afite imyaka 13, bigana mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ku Kigo cya Migeshi, avuga ko akimara kumenya ko se bagiye kwigana mu mwaka umwe, kubyiyumvisha byabanje kumugora, ariko aza gusanga umubyeyi we yararebye kure.

Yagize ati “Nkimenya ko yaje kwiga nabanje gutekereza ko yaba ari amayeri yahimbye yo kuza hano, ngo abone uko yajya angenzura buri kantu kose kanyerekeyeho. Byageze n’aho numva nareka ishuri, nkomeza kubitekerezaho neza, nsanga koko ari ngombwa ko umubyeyi wanjye yiga, kugira ngo azatubesheho.”

Uyu mwana akomeza agira ati “Kugeza ubu turiga, twagera no mu rugo tugafashanya mu gusubira mu masomo twize. Niteguye neza kuzabitsinda kugira ngo papa abone ko nshoboye.”

Mwangaguhunga n’abana be babiri bigaragara ko bakeneye ubufasha bw’imyambaro y’ishuri, ndetse ngo bakeneye n’ibindi bikoresho bijyanye n’ishuri

Hakizimana Jules, umwarimu kuri iryo shuri, avuga ko Mwangaguhunga yiga ashishikaye ku buryo atanga icyizere cyo kuzitwara neza.

Yagize ati “Amasomo arayashishikariye cyane ku buryo mbona ari n’urugero ku baba baracitse intege bibeshya ko kwiga bisaza. Ni na yo mpamvu dukangurira abacikirije amashuri kuyasubiramo, kugira ngo batere intambwe y’ubumenyi.”

Mu bikigoye Mwangaguhunga, birimo ururimi rw’Icyongereza ataramenyera, kuko yari yarize mu Gifaransa nubwo  akora iyo bwabaga, kugira ngo agere ku rwego rwa bagenzi be hakiyongeraho kuba abo mu muryango we bose bazindukira ku ishuri, kuko kuri iryo shuri ahafite n’undi mwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa kane.

Umugore we na we (nyina wa bariya bana) yarabataye, bityo bakabura usigara mu rugo, ngo abe hari imirimo iteza imbere urugo akora.

Ibyo byiyongeraho no kuba atarabasha kubona ubushobozi bwo kugura imyambaro y’ishuri y’abana n’iye, hamwe n’ibindi bikoresho by’ishuri, biracyamubereye inzitizi, dore ko izi nshingano zo kwiga, azifatanya no gushakisha ibimutunga n’ibitunga abo bana be, arera wenyine.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Gahonzire Landouard, yashimiye umuhate uwo mubyeyi yagize, avuga ko aho uwo mubyeyi yaba afite ibibazo byakorerwa ubuvugizi agafashwa.

Yagize ati “N’ubundi ni ubukangurambaga dusanzwe dukora, iyo umuturage nk’uriya afashe umwanzuro, ni intambwe nziza iba itewe kuko na we biramufasha kongera ubumenyi.

Turashishikariza n’undi wese waba waratakaje amashuri kuza kuko uriya ni urugero rwiza.

Habaye hari icyo yafashwa n’ubundi ni ubuvugizi twamukorera kugira ngo abe yafashwa akomeze amasomo ye.”

Ikigo cy’Amashuri cya Migeshi kigaho abana barenga 1000, abenshi bari mu cyiciro cy’imyaka itatu kugera kuri 15, kandi abo bose ngo usanga Mwangaguhunga abisanzuraho kandi bagakina imikino itandukanye, isanzwe ihuza abana biga mu mashuri abanza.

Yanditswe na Jean Claude BAZATSINDA