Nairobi: M23 yongeye guhezwa mu biganiro bya Kinshasa n’inyeshyamba

Kuri uyu wa mbere tariki 28 Ugushyingo 2022, i Nairobi muri Kenya hagiye kubera ibindi biganiro byiga ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, umutwe wa M23 wongeye guhezwa ku nshuro ya gatatu.

Mu itangazo umuryango wa EAC washyize hanze ku wa Gatandatu tariki 26 Ugushyingo 2021, wavuze ko ibi biganiro bizatangira ku wa 28 Ugushyingo 2022.

EAC ivuga ko ibi biganiro bigamije kwihutisha ingamba z’akarere kugira ngo amahoro n’umutekano birambye bigerweho mu Burasirazuba bwa RD Congo.

Biteganyijwe ko ibi biganiro bizitabirwa n’abahagarariye imitwe yitwaje intwaro y’abanye-Congo irenga 15, hamwe n’abandi bafite uruhare mu gushaka amahoro mu burasirazuba bwa kiriya gihugu.

Mu bazitabira ibyo biganiro umutwe wa M23 uhangayikishije Leta ya Kinshasa nturimo, kuko utigeze utumirwa nk’uko byagenze mu nshuro zose zabanje.

Umuvugizi wa Gisirikare wa M23, Major Willy Ngoma yabwiye BBC ko batazitabira ibi biganiro kuko batabitumiwemo.

Yagize ati “Oya, ntabwo twatumiwe i Nairobi”.

Ku wa Gatatu, Perezida João Lourenço wa Angola, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na Felix Antoine Tshisekedi wa RDC, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na Uhuru Kenyatta wahoze ari perezida Kenya, bahuriye i Luanda basaba M23 guhagarika intambara.

Umwanzuro wa mbere wafashwe ni “uguhagarika imirwano muri rusange, by’umwihariko ibitero bya M23 kuri FARDC na MONUSCO, guhera ku wa 25 Ugushyingo 2022, saa 18:00.”

Nyuma yo guhagarika imirwano, uyu mutwe wasabwe “kuva mu duce umaze gufata, ugasubira mu bice wahoranye mbere hashingiwe ku myanzuro y’inama y’abagaba bakuru b’ingabo za EAC, yabereye i Bujumbura mu Burundi ku wa 8 Ugushyingo 2022.”

- Advertisement -

Uyu mutwe wasabwe gusubira mu birindiro byawo mu kirunga cya Sabyinyo nawo uvuga ko atari ingangi batazasubira kuba mu birunga.

Umutwe wa M23 wasabye ko wagira inama n’umuhuza mu biganiro byo gushakira amahoro uburasirazuba bwa RDC, Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço, n’umufasha mu biganiro bihuza abanye-Congo, Uhuru Kenyatta.

Ku wa 25 Ugushyingo 2022, mu itangazo ryashyizweho umukono na Bertrand Bisiimwa, Perezida wa M23, yavuze ko ari ukugira ngo “haganirwe ku mpungenge zayo mu buryo bugamije kubaka amahoro arambye mu gihugu cyacu.”

Mu biganiro bimaze iminsi bibera i Luanda n’i Nairobi, M23 ntiyigeze ihagararirwa, ku buryo ibyemezo byafatwa uyu mutwe uvuga ko bitawureba.

Leta ya Congo ishinja M23 kuba ari umutwe w’iterabwoba, mu gihe yo ivuga ko irwanira uburenganzira bw’abaturage b’iki gihugu bavuga Ikinyarwanda bagiye bakunda guhezwa.

Kugeza ubu imirwano irakomeje aho umutwe wa M23 umaze kwigarurira uduce dutandukanye muri Teritwari ya Masisi aho uri kwerekeza ahitwa i Sake mu rwego rwo gufunga inzira zerekeza i Goma uturutse muri Masisi.


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW