Nsabye imbabazi aho nagize intege nke mu kazi kange – Gatabazi

Kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ugushyingo 2022,nibwo Perezida wa Repubulika y’uRwanda,Paul Kagame,yakuye Gatabazi Jean Marie Vianney, ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, amusimbuza  Eng.Jean Claude Musabyimana wari umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Gatabazi nta kiri muri MINALOC

Nyuma yo gukurwa kuri uwo mwanya, yanditse kuri twitter ashimira umukuru w’Igihugu wari waramugiriye ikizere maze asaba imbabazi aho yagize intege nke.

Yagize ati”Ndagushimira nyakubahwa Paul Kagame ku bw’icyizere nari naragiriwe cyo kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.Igihe cyange muri Minisiteri byari umunezero gukorera igihugu cyacu ndetse n’umwanya wo kwiga no kugira ubunararibonye.”

Yakomeje agira ati”Ndacyari umwizerwa kuri wowe ndetse n’umuryango wa FPR kandi iteka niteguye gukorera igihugu.Ndasaba imbabazi aho nagize intege nke mu nshingano zange kandi niteguye kwiga no  kuzamura urwego.Ndashaka gushimira abaturage bose ,abayobozi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa ku nkunga yanyu n’ubufatanye.”

Mu itangazo ryavuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe ntabwo hatangajwe impamvu zo kuvana Gatabazi muri uyu mwanya.

Minisitiri Mushya muri iyi Minisiteri,Eng Musabyimana Jean Claude  nawe yashimiye Perezida Kagame ku bw’ikizere yamugiriye.

Gatabazi yavanywe kuri Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho myiza, mbere gato yari asanzwe ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, umwanya yagiyeho muri Kanama 2017, akaba mbere yaho yari Umudepite mu gihe cy’imyaka 14.

Gatabazi  icyo gihe yari yasimbuye Prof Shyaka Anastase wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kuva muri Kanama 2018.

Gatabazi ntakiri Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW