Nyamasheke: Bafite impungenge z’insinga z’amashanyarazi zikora mu gishanga

Abaturage b’Akagari ka Kigoya mu Murenge wa Kanjongo ho mu Karere ka Nyamasheke barasaba ko amapoto y’amashanyarazi yashaje yasimbuzwa, aho bemeza ko insinga zikora mu gishanga ibyo bikabatera impungenge k’umutekano wabo.

Insinga z’amashanyarazi zikora mu hasi ku butaka mu gishanga

Ni amapoto y’ibiti yashaje atinda gusimbuzwa, zimwe mu nsinga zikora mu gishanga bahingamo, kimwe mu bikomeje kubatera impungenge z’impanuka zishobora guterwa n’umuriro w’amashanyarazi.

Usibye impungenge z’abahinga muri icyo gishanga, abanyura ku muhanda hafi y’izo nsinga n’abatuye hafi y’igishanga bafite impungenge z’uko bashobora guhitanwa nazo.

Aba baturage bavuga ko bizaniye umuriro w’amashanyarazi bawukura ku murongo mugari wa Kirambo bawujyana aho batuye ku Buhabwa uciye mu gishanga cya Rwakina.

Babwiye UMUSEKE ko bafite ubwoba bw’uko hagize umwana ukubagana agakomaho umuriro w’amashanyarazi ushobora kumuhitana.

Mukaburanga Claudine uhinga mu gishanga cya Rwakina yagize ati ” Kuba insinga zitendera REG ibifitemo uruhare, yaraje itwizeza amapoto akomeye ntabwo yabikoze, dufite impungenge n’umuntu yamufata hano ni mu gishanga turifuza amapoto akomeye.”

Munyaneza Phillipe utuye ku musozi wa Buhabwa avuga ko amapoto yaboze insinga zikaba ziri hasi.

Ati “Hagize umuntu utemeshaho umupanga umuriro wamufata, dukeneye amapoto aramba, ayo twe abaturage twari twashyizeho ntaramba, ni mu mazi.”

Umuyobozi wa REG mu Karere ka Nyamasheke, Gasigwa Landfred yabwiye UMUSEKE ko iki kibazo kitari kizwi ko bagiye gusura icyo gishanga barebe icyakorwa.

- Advertisement -

Ati “Ntabwo icyo kibazo twari tukizi, ntibabitubwiye, hagiye gusurwa turebe icyakorwa turebe niba ayo mapoto yasubizwamo cyangwa agasimbuzwa.”

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW