Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2022, mu murenge wa Kigoma mu kagari ka Mulinja, mu mudugudu wa Sabununga hamenyekanye amakuru ko hari umusaza wasanzwe amanitse mu bwiherero yapfuye.
Nyakwigendera yitwa KAGENZA Elisaphan afite imyaka 88 y’amavuko bikekwa ko yiyahuye akoresheje igitenge yimanika mu bwiherero.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigoma Mukantaganzwa Brigitte yabwiye UMUSEKE ko amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera yamenyekanishijwe n’umugore we(nawe n’umukecuru)
Ati”Umusaza yasohotse ameze nkugiye mu bwiherero umukecuru we abonye atinze ajya kureba asanga yimanitse mu gisenge cy’ubwiherero yapfuye”
UMUSEKE wamenye amakuru ko umugore we yitabaje abahingaga munsi y’urugo bamukura muri uwo mugozi yamaze kwitaba Imana.
Bashyize umurambo mu nzu, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) bahageze banzura ko nyakwigendera agomba gushyingurwa binagendanye ko ntawagize agira uruhare muri urwo rupfu.
Amakuru atangwa n’umugore wa nyakwigendera nuko no mu kwezi kwa gatatu yagerageje kwiyahura akoresheje ikiziriko ariko umugore aramutesha, aravuga ko ngo yabiterwaga n’uburwayi yari afite bw’indwara zitandukanye ngo akagira ububabare bwinshi.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayitesi Nadine yasabye abaturage kwirinda kwiyambura ubuzima ko n’ubwo umuntu yagira ibibazo ashobora kwegera ubuyobozi bukamuha ubufasha burimo ni ubujyanama.
Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza