Nyarugunga: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bishatsemo miliyoni 47Frw bubakira abatishoboye

Bwa mbere imbona nkubone bakoze Inteko rusange nyuma y’umwaduko wa COVID-19
Bishatsemo miliyoni 47Frw bubaka inzu 20 z’abantu batishoboye
Barateganya kubaka ibindi bikorwa remezo harimo n’imihanda irimo kaburimbo
Tito Rutaremara yabahaye  ubutumwa bukomeye  

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Nyarugunga, Akarere ka Kicukiro bashimye ibyagezweho n’uyu muryango birimo ibikorwaremezo bitandukanye.

Mu Nteko ya FPR Inkotanyi-Nyarugunga banenze urubyiruko rwibasiwe n’ubusinzi

Ibi babigarutseho kuri iki cyumweru tariki ya 06 Ugushyingo 2022, mu Nteko rusange ya FPR muri uyu Murenge ubwo basuzumaga ibyagezweho, ibiteganywa gukorwa ndetse n’ibikwiye gukemuka.

Ni Inteko rusange yateranye bwa mbere nyuma y’aho icyorezo cya COVID-19 gicishije macye, yitabirwa n’abanyamuryango baturutse mu tugari tugize umurenge wa Nyarugunga.

Umunyamuryango wa FPR- Inkotanyi mu Murenge wa Nyarugunga, akaba anayihagarariye mu Mudugudu wa Gasaraba, Twagirayezu Alexis, yavuze ko muri iyi nteko bakuyemo amasomo anyuranye arimo no kwishakamo ibisubizo.

Yagize ati “Twaje kwishimira ibyo twagezeho nko mu Murenge wa Nyarugunga, kandi tunafata ingamba, twemeza ibyo tugiye gukora umwaka utaha.”

Agaruka  ku byagezweho  yagize ati “Ibikorweremezo muri rusange ni ibyo kwishimira. Abaturage batuye muri uyu Murenge bashyizemo ingufu bikorera imihanda, hari imidugudu yakoze cyane, ahantu henshi hari kaburimbo. Dufite imihigo ko umwaka utaha hafi ya hose nka 95% hazaba hamaze kugeramo kaburimbo. Turakorera ku mihigo ku buryo twese twakwishimira gutura ahantu heza hasobanutse.”

Yakokomeje agira ati “Hari abanyamuryango usanga gufatanya n’abandi bibagora, ugasanga afite n’ubushobozi, ariko ntashyiremo ingufu, aravunisha abandi. Twakakangurira abantu kujya mu mujyo umwe, tugafatanya n’abandi kubaka u Rwanda, tugafatanya kubaka u Rwanda rw’ejo hazaza, abana bacu tukazabasiga mu gihugu cyiza kirimo amajyambere.”

Bubatse imihanda ya Karitsiye irimo kaburimbo muri Runyonza, Gasaraba, Kavumu no mu Kagali ka Rwimbogo, ireshya na Km 8

 

- Advertisement -

Bubatse imihanda mu bushobozi bishatsemo, banubakiye abatishoboye inzu 20

Umuyobozi wa FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Nyarugunga, Mme Tumukunde Monica Leonard, yavuze ko muri uyu murenge hari byinshi bishimira byagezweho birimo n’ibikorwaremezo, ariko kandi ko hari n’ibyo bateganya gukora.

Yagize ati ”Ibyo twagezeho ni byinshi. Abanyamuryango bikoreye imihanda itandukanye ya kaburimbo ari bo bonyine babigizemo uruhare, bikorera imihanda y’imigenderano (quartier), bakora ibiraro bitandukanye. Ibyo turabishimira abanyamuryango bacu. Ikindi abanyamuryango bakoze ni ukubakira abaturage batishoboye bo mu Murenge wacu, twubakiye ingo zigeze kuri makumyabiri kuko twubatse inzu 20.”

Izo nzu zubatswe mu musanzu Abanyamuryango bishatsemo ungana na miliyoni 47Frw.

Izi ni inzu zubakiwe abatishoboye 20
Mu bindi bagezeho ni inyubako y’ubucuruzi

 

Barateganya kubaka umuhanda uzatwara miliyoni 36,3Frw

Uyu muyobozi yavuze ko hateganywa gukorwa imihanda ireshya na kilometero ebyiri n’igice (2,5km). Abaturage bamaze gukusanya miliyoni 22Frw zo kubaka umuhanda ugana ku Murenge wa Nyarugunga uzatwara miliyoni 36,3Frw.

Ygize ati ”Ibikorwa ni byinshi biri guteganywa harimo nanone kubaka inzu ebyiri z’abatishoboye zizatwara miliyoni 20Frw. Ibyo byose ni byo bateganya gukora kandi bakajya mu ngamba bakabikora neza.”

Uyu muyobozi avuga ko mu ngengo y’imari iteganyijwe mu bikorwaremezo ingana na miliyoni 100Frw arenga.

Yasabye abanyamuryango kurushaho kujyana n’iterambere, baharanira kubaka igihugu.

Yagize ati ”Turi mu Isi yihuta aho buri Munyarwanda wese asabwa gutekereza ijoro n’amanywa kandi asabwa gukoresha imbaraga ze zose akitanga”.

Uhagarariye FPR mu Murenge wa Nyarugunga yavuze ko hari byinshi byagezweho

 

Hon Tito Rutaremera, yasabye abayobozi kuba hafi Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi 

Tito Rutaremera, umunyamuryango wa FPR muri uyu murenge akaba n’umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, yavuze ko abayobozi b’umuryango wa FPR-Inkotanyi bakwiye kwigisha abo bayobora gukunda no kwisanga muri uwo muryango

Rutaremera yagize ati “Hari abanyamuryango bumva umuryango ari ikintu cyiza kukizamo, kujya aho abandi bari cyangwa kuzamo bumva babikunze ugaheruka umurahiza bigahera aho. Ndagira ngo abanyamuryango dufite ni kubagira abanyamuryango. Buriya kubagira abanyamuryango nta bindi ni ukujya dufatira ingero iteka ku byo duhoramo buri gihe. Iteka Abasiramu buri ku wa Gatanu bajya mu ikanisa, bakabasomera Kolowani uko babyigishijwe kuva Muhammad ariho n’ubu bakaba babyigishwa. Abakirisitu bakabasomera Ivanjili guhera Yezu ariho n’ubu niko bazigisha.”

Hon Tito Rutaremera asaba abayobozi gufasha abanyamuryango kumva neza amahame ya RPF-Inkotanyi

Yakomeje agira ati “Buriya kwigisha ni uguhozaho, abanyamuryango tuba dukwiye kubigisha. Kuko yaje ukamurahiza rimwe ni kimwe n’uko wabatiza umuntu ugaheruka icyo gihe. Ariko ni ukujya hasi abanyamurango tukabagira abanyamuryango. Buriya icya mbere ni ukubagira aba kada (cadre) b’umuryango. Bakaba abanyamuryango bawumva neza muri filozofi (Philosophy) yawo, bibacengeramo bakumva ari uwabo. Akumva afite ububasha bwo kuwuvugira. Naho abantu turabafite, biroroshye kubabona.”

Tito Rutaremera yongeyeho gusaba abayobozi ko bakwiye kujya hasi bakigisha abanyamuryango no kubaba hafi.

Yagize ati “Niba mu bona Abamisiyoneri batavugaga n’Ikinyarwanda baza bakigisha u Rwanda rugahinduka Gaturika rwose gikirisitu, ni ukwigisha buri munsi no kujya kubareba. Uretse ko ko twe ibyo dufite tubaha igihugu kandi kigenda gikora neza. Ni ukujya hasi tukongera tukigisha abantu, tukabagira abakada, tukabagira abanyamuryango ba nyabo.”

Muri rusange mu Murenge wa Nyarugunga habarurwa abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi barenga 30.000.

Abagize komite nyobozi ya FPR Nyarugunga

TUYISHIMIRE RAYMOND UMUSEKE.RW