“Sinshidikanya ko ubu mwiteguye bihagije”, Kagame abwira abasirikare bambaye Sous-Lieutenant

UPDATE: Perezida Kagame yasoje umuhango wo kwambika ipeti rya Sous Lieutenant abasirikare b’u Rwanda 568, bize imbere mu gihugu n’abandi 24 bize ibya gisirikare hanze.

Umuhungu wa Perezida Kagame, Ian Kagame na bagenzi be bize mu mashuri ya gisirikare yo hanze y’igihugu na bo bambaye Sous-Lieutenant

Perezida Kagame yashimiye ibihugu by’inshuti byahaye ubumenyi bariya basirikare, anashimira ababyeyi babo babashishikarije kujya mu gisirikare.

Mu butumwa yabahaye, harimo kwirinda ibishuko, n’indwara z’ibyorezo zituruka ku myifatire mibi.

Yagize ati “Kuba muri hano ni uko mwabyifashemo neza, mukarangiza ayo masomo neza, mwavanyemo ubumenyi, mwavanyemo ubushobozi butandukanye, bijyanye n’imbaraga n’imyifatire myiza, hanyuma icyo mwashakaga mukaba mukigezeho turabibashimira cyane.

Sinshidikanya ko ubu mwiteguye bihagije, kandi mufite ibisabwa byose kugira ngo mwuzuze inshingano zanyu zo kurinda umutekano w’igihugu n’amajyambere y’abagituye.”

 

INKURU YABANJE: Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda biteganyijwe ko asoza amasomo ya ba ofisiye bato, agatanga ipeti rya Sous Lieutenant muri RDF.

Abarangije amasomo ya gisirikare barahabwa ipeti rya Sous -Lieutenant

Uyu muhango urabera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako.

- Advertisement -

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko muri ba Ofisiye bahabwa ipeti 475 bahawe imyitozo mu gihe cy’umwaka umwe, naho 93 bize imyaka ine amasomo asanzwe n’ajyanye na gisirikare.

Aba basirikare 568 bize mu Rwanda bariyongera ku bandi 24 bize ibya gisirikare mu mahanga, barimo n’Umuhungu wa Perezida Paul Kagame, Ian Kagame wize mu Bwongereza.

Kuri uyu wa Gatanu bararahira imbere y’igihugu n’ubuyobozi bw’u Rwanda.

Ishuri rikuru rya Gisirikare rya Gako, ryatangiye mu 2000, ryitwa Rwanda Military Academy (RMA) ritanga inyigisho zitandukanye zirimo; Ubumenyi bwa Gisirikare, na programu ya Kaminuza z’amasomo asanzwe mu na Kaminuza y’u Rwanda bwatangiye muri 2015.

Amasomo asanzwe atangirwa mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako arimo Ishami ry’abaganga (General Medicine), Imibanire y’abantu (Social Sciences), Ikoranabuhanga (Engineering), Imibare (Mathematics), Ibinyabuzima (Biology), Ubugenge (Physics) n’Ubutabire (Chemistry).

Umuhungu wa Perezida Paul Kagame yasoje amasomo y’ibanze ya gisirikare

Ian Kagame na we ari mu binjira mu gisirikare cy’u Rwanda, RDF
Ba Offisiye Bakuru mu ngabo z’u Rwanda bitabiriye uyu muhango

UMUSEKE.RW