Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda,Paul Kagame, yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru b’ibihugu barimo Emmerson Dambudzo Mnangagwa wa Zimbabwe, Philip Nyusi wa Mozambique, Wavel Ramkalawan wa Seychelle na Umaro Sisoko Embalo wa Guinne Bisau.
Umukuru w’Igihugu yaganiriye kandi na Perezida wa komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, ndetse Kristalina Georgieva, ukuriye ikigega mpuzamahanga cy’Imari(FMI), bahuriye mu nama nama ya 27 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe(COP27).
Ntabwo hatangajwe ibyavuye muri ibyo biganiro gusa iyi nama abakuru b’ibihugu bafashe ingamba ku cyakorwa ngo ibihugu bihangane n’imihindagurike y’ibihe.
Muri iyi nama Perezida Kagame yagaragaje ko hacyenewe ubufatanye hagati ya za Leta n’inzego z’abikorera mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.
Yagize ati“Ubufatanye bw’Inzego za Leta n’iz’ikorera ni urufungo rw’igisubizo kirambye cy’ibibazo by’ikirere.”
Yakomeje agira ati ”Ibiganiro byo muri iyi nama bigira uruhare mu gufungura amarembo y’ubucuruzi, ubukungu ndetse no guhanga udushya mu bijyanye n’ubushakashatsi.”
URwanda rwamuritse umushinga IREME Invest…
Kuwa 7 Ugushingo 2022, Perezida Kagame yatangije ku mugaragaro Ireme Invest, ikigega cyatangiranye miliyoni $104,ni ukuvuga asaga miliyari 109 Frw .
Kizatera inkunga imishinga y’abikorera igamije gufasha u Rwanda kubaka ubukungu burengera ibidukikije.
- Advertisement -
Iki kigega kiri mu bice bibiri, igice kimwe kikazakoreshwa binyuze mu kigega gitera inkunga imishinga igamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, FONERWA.
Icyo gice kizajya gitanga inkunga mu iyigwa ry’imishinga n’itegurwa ryayo kuva mu ntangiriro kugeza aho ishobora kwemerwa na banki.
Naho icyiciro cya kabiri, kizaba gikorwa na Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD), kikazita ku gutanga inguzanyo kuri ya mishinga no kuyishingira mu bigo by’imari.
Ikigega AFD cya Guverinoma y’u Bufaransa kizatanga miliyoni $20 muri uyu mushinga.
Iyo nkunga izafasha imishinga y’abikorera,ikazafasha mu guhanga imirimo 367,000 mu bikorwa birengera ibidukikije, bikazakumira iyoherezwa mu kirere rya toni 1,32 y’imyuka ihumanya ikirere.
COP27 yatangiye kuri iki Cyumweru izasozwa ku wa 18 Ugushyingo, harebwa ku ngamba zafatwa mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’ahaturuka amikoro yo gushora mu mishinga ikomeye ijyanye no kurengera ibidukikije.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW