Ibiro bya Perezida mu Burundi byatangaje ko Umukuru w’icyo gihugu yahamagaye kuri telefoni ba Perezida bose b’ibihugu bigize Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, EAC.
Itangazo rivuga ko Perezida Evariste Ndayishimiye uyoboye umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, EAC, yavuganye kuri telefeni n’abakuru b’ibihugu by’aka karere bose, bashakira hamwe inzira yo gukemura ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Muri ibyo biganiro, abakuru b’ibihugu bemeje ko Abagaba bakuru b’ingabo bo mu bihugu bigize umuryango wa EAC, bagomba guhura mu gihe kigufi bakigira hamwe igikwiye gukorwa kandi cyaba igisubizo kirambye kuri kiriya kibazo.
Nyuma y’inama yabo, Abakuru b’ibihugu bya EAC na bo bazahurira hamwe mu nama idasanzwe nk’uko iryo tangazo ribivuga.
Uburasirazuba bwa Congo bumaze iminsi irenga 10 hubuye imirwano ikarishye hagati y’ingabo za leta, FARDC ndetse n’umutwe w’inyeshyamba za M23.
Congo ishinja u Rwanda gufasha izi nyeshyamba haba kuziha ibikoresho n’abasirikare, ariko u Rwanda rukabihakana rushinja Congo kwirengagiza ibibazo byayo igashaka kubyegeka ku Rwanda.
Inyeshyamba za M23 ziragenzura Bunagana, Rutshuru Centre n’inkengero zayo, ndetse n’umupaka wa Kitagoma. Iyi mirwano yatumye abahunga ingo zabo baba benshi.
Ibyo wamenya ku myanzuro yafashwe n’Abakuru b’Ibihugu bya EAC
- Advertisement -
UMUSEKE.RW