Ibyo wamenya ku myanzuro yafashwe n’Abakuru b’Ibihugu bya EAC

Abakuru b’Ibihugu by’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba basabye ko intambara ihagarara muri Congo, ndetse “inyeshyamba zikava mu birindiro” byazo mu bice ziheruka gufata.

Abakuru b’Ibihugu bya EAC bari mu nama ya 3 yiga ku bibazo by’umutekano muke muri DR.Congo

Ibyo biri mu mwanzuro wa gatandatu w’iyi nama yabaye ku wa Mbere:

Ugira uti “Abakuru b’ibihugu basabye ko imirwano ihita ihagarara bigashyirwa mu bikorwa, guhagarika amakimbirane kandi bigahita bikorwa, harimo kuva mu birindiro by’uduce duherutse gufatwa.”

Ntihavuzwe izina ry’abafashe ibyo birindiro ariko vuba aha inyeshyamba za M23 ziheruka gufata Umujyi wa Bunagana uri ku rubibi rwa Uganda na DRCongo n’uduce tuwegereye, ndetse kuri uyu wa Mbere zanafunguye ibikorwa byaberaga ku mupaka.

Uriya mwanzuro wa Gatandu kandi usaba ko ibyo guhagarika intambara byaba ariko hanashyirwa imbaraga mu nzira ya politiki kugira ngo abaturage ba DR Congo bumve batekanye, kandi babashe gukomeza ibikorwa byabo bisanzwe, by’umuco n’ibikorwa by’iterambere.

Umwanzuro wa 7 wunganira uwa 6 ugasaba ihagarara ry’intambara no kuyoboka inzira y’ibiganiro, hagashyirwa imbaraga cyane mu bikorwa byubaka iterambere ry’igihugu. Gusa, abakuru b’Ibihugu bya EAC bavuga ko ubwenegihugu, imitwe yitwaje intwaro ikomoka mu mahanga, ibijyanye no gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi, ndetse n’ibijyanye n’abakuwe mu byabo n’intambara n’impunzi zagiye hanze y’igihugu ari ibibazo byo kuganirwa, mu buryo bwihuse kandi bikabonerwa umuti urambye.

Umwanzuro wa 8 w’Abakuru b’Ibihugu ukomoza ku magambo y’urwango amaze iminsi mu kanwa k’Abayobozi bamwe n’abanyabwenge bo muri Congo (by’umwihariko agamije kugirira nabi Abanyarwanda n’abanyekongo bavuga Ikinyaranwada), basabye ko:

“Imvugo zigambiriye abantu, imbwirwaruhame zirimo urwango, gukangisha Jenoside, n’andi magambo ahembere urwango y’abanyepolitiki bigomba guhagarara, kandi bigacibwa intege ku mpande zose (zihanganye) maze abatuye Congo bagashishikarizwa gushyira hamwe kugira ngo agace k’Uburasirazuba bwa kiriya gihugu kabone amahoro.”

 

- Advertisement -

Ibyo kohereza ingabo muri Congo na byo byizweho….

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, General Robert Kibochi yabwiye Abakuru b’Ibihugu aho imyiteguro igeze ngo ziriya ngabo zoherezwe muri Congo. Yavuze ko mu nama yo ku Cyumweru y’Abagaba Bakuru b’ingabo z’ibihugu 7 bya EAC, babashije gusesengura ku bibazo bihari, baganira ku bikorwa bya ziriya ngabo, bavuga ku bijyanye na sitati zizaba zifite, amategeko azazigenga n’ibindi bijyanye n’amategeko n’akazi tekinike gakenewe kugira ngo izo ngabo zitangire ibikorwa byazo n’indi mirimo izaba izijyanye.

Abakuru b’Ibihugu bakaba bemeje inyandiko zikubiyemo imyanzuro yose yafashwe n’Abagaba Bakuru b’ibihugu bya EAC mu nama yabaye ku Cyumweru tariki 19 Kamena, 2022.

Umwanzuro wa 4 w’Inama uvuga ko umutwe wa ziriya ngabo uzashyirwaho hagendewe ku masezerano ya EAC avuga Amahoro n’Umutekano, n’ubufatanye mu by’umutekano (cooperation in defense).

Izo ngabo zahawe ibijyanye n’inshingano zizaba zifite (operational mendate), ndetse Abakuru b’Ibihugu baganiriye ku ishyirwaho ryazo mu buryo bwimbitse, muri ibyo biganiro harimo by’umwihariko Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa EAC.

Congo yanagejeje ku Bakuru b’Ibihugu inyandiko ikubiyemo akazi kakozwe mu kuvugana n’abarwanya ubutegetsi n’ibindi bikorwa byakozwe biganisha ku nzira y’ibiganiro byo kugarura amahoro bya Nairobi, nyuma y’Inama y’Abakuru b’ibihugu yari yabaye tariki 21 Mata, 2022.

Inama yabaye mu mwuka ugaragazwa n’amafoto, nta guseka

WAKWISOMERA ITANGAZO RIRI MU RURIMI RW’ICYONGEREZA

UMUSEKE.RW