RDC: Hashinzwe umutwe w’inyeshyamba wiyemeje guhangamura M23

Muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru havutse umutwe witwa PARECO / FF, washinzwe n’umwe mu bahoze mu buyobozi bw’umutwe wa M23, wiyemeje kuyirwanya.

Sendugu Museveni wahoze mu buyobozi bwa M23 mbere y’uko itsindwa muri 2013

Sendugu Museveni wahoze ashinzwe Ububanyi n’amahanga muri M23 mbere ya 2013, yatangaje ko kuva ku wa 23 Ugushyingo 2022 bashinze umutwe bise Résistants Patriotes Congolais/Force de Frappe » (Pareco/FF) ugamije guhangana n’imitwe yise iy’iterabwoba harimo M23 na ADF.

Sendugu utari uherutse kuvugwa mu itangazamakuru yavuze ko PARECO/FF yiyemeje kurinda ubutaka bwa Congo Kinshasa ku kiguzi icyo aricyo cyose.

Uyu mugabo washinze umutwe mushya w’inyeshyamba yavuze ko yisunze Itegeko Nshinga rya RDC aho mu ngingo ya 63 riha “buri munyagihugu uburenganzira bw’uko agomba kurinda igihugu cye ndetse n’ubusugire bwacyo, mu gihe cyose cyaba gihuye n’ikibazo cyangwa igitero giturutse hanze yacyo.”

Museveni yasabye imitwe yose yiyita iy’ubwirinzi y’abanye-Congo gushyira hamwe bagahagarika umwanzi w’amahoro.

Uyu mugabo yavuze ko umutwe we ugamije gufasha Guverinoma ya Congo mu rugamba rwo guhangana n’imitwe ishyigikiwe na Leta y’u Rwanda na Uganda.

Bamwe mu banye-Congo baribaza amaherezo y’ubufatanye bwa Leta ya Congo n’imitwe y’inyeshyamba mu rugamba rwo guhangana na M23.

Bavuga ko iyi mitwe ubwayo iri muyizambya umutekano mu burasirazuba bwa Congo aho yica ikanasahura imitungo y’abaturage.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -