Ibyemezo bya Luanda byafatiwe M23 “hari ababona ko bitashyirwa mu bikorwa”

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ugushyingo 2022, watangaje ko utazashyira mu bikorwa imyanzuro y’inama y’abakuru b’ibihugu yabereye i Luanda mu gihe cyose leta ya Congo itaremera ibiganiro, utangaza ko uzakomeza kwirwanaho.

M23 yatangaje ko idakozwa ibyemezo by’iLuanda

Umuvugizi w’uyu mutwe mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko mu nama yabereye i Luanda, ku butumire bwa Perezida João Lourenço, nta muntu wo muri uwo mutwe wayitabiriye bityo ko ibyatangajwe bo batabyitayeho.

Iyi nama yitabiriwe na Perezida wa Congo Felix Tshisekedi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, Perezida Ndayishimiye Evariste w’u Burundi na Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya, akaba ari umuhuza mu kibazo bya Congo, wagenwe n’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, EAC.

Kuri uyu wa kane Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, Christophe Lutundula yatangarije itangazamakuru  ko M23 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, igomba guhagarika ibitero byose.

Bitakorwa igahita itangira kurwanywa n’ingabo za Leta zifatanyije n’iz’Akarere nk’uko inama ya Luanda yabyemeje.

 

Imyanzuro ya Luanda yanenzwe kubamo ibyuho, ntikomoza ku muzi w’ikibazo

Major Willy Ngoma avugana n’UMUSEKE kuri iriya myanzuro, asetse avuga ko “Ibisabwa bidashoboka”.

Bertrand Bisimwa, Perezida wa M23 yavuze ko imyanzuro ya Luanda, irimo amagambo areba M23 bo bayibona nk’inyandiko zakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ariko ko mu buryo buzwi batarazihabwa.

- Advertisement -

Ati “Turakomeza kuba abanyamahoro, kandi twiyemeje kujya mu biganiro byasabwe n’Abayobozi ba Africa y’Iburasirazuba, nk’inzira imwe nyayo yo gukemura ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo mu buryo bwimbitse.”

M23 ikomeje kugarukwaho cyane nk’umutwe uzengereje Leta ya Congo, wigaruriye uduce twinshi. Imyanzuro ya Luanda yasabye ko bareka uduce dushya bafashe bagasubira mu birindiro byabo mu Birunga kuri Sabyinyo ku ruhande rwa Congo, nyuma hakabaho kubambura intwaro bagashyirwa mu bigo birinzwe n’ingabo za Congo.

Umuvugizi wungirije wa M23, Laurence Kanyuka yatangaje ko leta ya Congo, yabagabaho igitero cyangwa bitakorwa, badashobora kurekura aho bafashe.

Yagize ati “Niba ejo saa kumi n’ebyiri z’umugoroba cyangwa mu gitondo bataduteye, tuzakomeza kuba aho turi, tuzakomeza kwirwanaho.”

Yakomeje agira ati “Twiteguye ibiganiro byeruye na Guverinoma ya Congo, mu gushakira hamwe umuzi w’aya makimbirane.”

Leta ya Congo ikomeje gutsimbarara ko idashobora kuganira n’uyu mutwe yita uw’iterabwoba.

Ku munsi w’ejo abaturage bo mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahuriye mu myigaragambyo igamije gusaba leta, ibihugu bikomeye n’Umuryango Mpuzamahanga kugira icyo bikora mu gukemura ibibazo by’intambara muri Kivu ya Ruguru.

Aba basabaga imiryango mpuzamahanga kotsa igitutu u Rwanda na Uganda “ngo bikure ingabo zabo muri Congo

Mu nama y’abakuru b’ibihugu iheruka kubera i Luanda yafashe imyanzuro itandukanye irimo gusaba imitwe yitwaje intwaro y’amahanga irimo FDLR, Red Tabara, ADF n’abandi gutaha mu bihugu ikomokamo ikava muri Congo.

ku murongo wa munani w’itangazo ryasohotse harimo ko abakuru b’ibihugu basabye ihagarikwa ry’imirwano, by’umwihariko ku mutwe wa M23 ukareka ibitero ugaba ku ngabo za Leta ya Congo, FARDC no ku ngabo z’umuryango w’Abibumbye, za MONUSCO, kandi bikubahirizwa kuva ku wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo, 2022.

 

M23 ivuye aho yafashe byakemura ikibazo?

M23 iherutse gusubiza umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba wasabye uyu mutwe kumva inama za Perezida Uhuru Kenyatta na Paul Kagame, “bakava aho baheruka gufata bagasubira aho bahoze kugira ngo ikibazo gikemuke mu mahoro”

Bisa n’umwe mu myanzuro yafatiwe i Luanda muri iki Cyumweru, ariko M23 ivuga ko bidashoboka kuko mu mwaka wa 2013 yabikoze ariko ntibitange igisubizo.

Abasesengura na bo babona ko igihe M23 yasubira inyuma byaha ingufu ingabo za Leta kubarasaho, kandi Leta igahunga ibiganiro.

Umunyamakuru Robert Mugabe usesengura politiri y’Akarere yabwiye UMUSEKE ko imyanzuro y’i Luanda bigoye ko yashyirwa mu bikorwa.

Ati “Ese M23 nisubira sabyinyo Tchisekedi aremera kwicarana na M23? Ese Kinshasa iratanga kizere ki ko imishyikirano izagenda neza noneho ikubahirizwa kuriyi nshuro? Kinshasa Nitange guarantee. Kinshasa ikore declaration ko M23 nisubira inyuma izemera kuganira. Kandi yemere ko ibizagerwaho mu mishyikirano bizashyirwa mu bikorwa. Kinshasa nitangaze ko M23 atari “a terror group” (umutwe w’iterabwoba).”

Imyanzuro 5: FDLR irambike intwaro hasi, M23 ijye kuri Sabyinyo (DRC)

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW