RIB iri gukora iperereza ku bakozi ba Komite Olempike

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], rwatangiye iperereza ku bakozi babiri ba Komite Olempike y’u Rwanda ku byaha birimo gukoresha impapuro mpimbano.

Mukundiyukuri Jean de Dieu usanzwe Umuyobozi Nshigwabikorwa wa Komite Olempike y’u Rwanda, ari gukorwaho iperereza na RIB

Mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, u Rwanda rwitabiriye imikino ihuza Ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza [Commonwealth] nk’Umunyamuryango w’uyu muryango.

Abakozi babiri ba Komite Olempike y’u Rwanda barimo gukorwaho iperereza ku byaha byo gukoresha impapuro mpimbano n’icyenewabo, bifitanye isano n‘imikino ya Commonwealth u Rwanda ruheruka kwitabira, yabereye mu mujyi wa Birmingham mu Bwongereza.

Amakuru UMUSEKE wamenye ahamya ko icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku bucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo, bikekwa ko cyakozwe mu kugena bamwe mu bantu bitabiriye imikino ya Commonwealth, abayobozi bakabatoranya batari mu bagombaga kuyitabira, bakagenda mu bandi babyemerewe.

Ni mu gihe mu bijyanye n’impapuro mpimbano, abongerewe muri iryo tsinda bahawe imyirondoro itari iyabo, kugira ngo babashe kujya muri ubu butumwa hakoreshejwe ibyagombwa bitari ukuri.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha [RIB], Dr Murangira Thierry, yemereye UMUSEKE ko RIB yakiriye ikirego kiregwamo aba bagabo babiri ku wa 10 Ukwakira 2022.

Yagize ati “ Tariki 10/10/2022, RIB yakiriye ikirego abantu babiri ari bo Mugisha Jean Jacques wari ushizwe porogaramu za Commonwealth n’abakinnyi ngororamubiri na Mukundiyukuri Jean de Dieu usanzwe Umuyobozi Nshigwabikorwa wa Komite Olempike y’u Rwanda.”

“Bakaba bakekwaho ibyaha bibiri ari byo Gukoresha impapuro mpimbano no Gufata icyemezo gishingiye ku ubucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo. Ibi byaha bikaba bikekwa ko byakozwe igihe u Rwanda rwiteguraga kujya mu mikino ya Commonwealth yabaye kuva tariki ya  28 Nyakanga 2022 kugeza  8 Kamena 2022.”

Yongeyeho ati “Ubu dosiye ikaba igikorwaho iperereza.”

- Advertisement -

Itegeko rihana icyaha cyo Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano riteganya ko gihanishwa gifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw, ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 2 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ni mu gihe icyaha cyo Gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo, uwo gihamijwe ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni ebyiri 2 Frw.

Mugisha Jean Jacques ukora muri Komite Olempike, nawe ari gukorwaho iperereza na RIB

UMUSEKE.RW