RPF-Inkotanyi i Musanze, ishyize imbaraga mu bikorwa bizamura imibereho y’abaturage

Mu gihe hitegurwa kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 y’Umuryango RPF-Inkotanyi, Abanyamuryango bawo bo mu Karere ka Musanze, bavuga ko mu byo bashyize imbere ari uguharanira kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturage bikava mu magambo bikajya mu bikorwa.

Chairperson Ramuli Janvier yifatanyije n’abanyamuryango ba RPF kubakira abatishoboye

Bimwe mu bikorwa byatangijwe muri iyi myiteguro, birimo inzu 2 ziri kubakirwa abatishoboye, kubaka uturima tw’igikoni tuzafasha abaturage kurandura imirire mibi, gukora siporo no kwishyurira ubwisungane mu kwivuza imwe mu miryango 15 itishoboye.

Bamwe mu banyamuryango ba RPF-Inkotanyi bo mu Karere ka Musanze bavuga ko icyo bashyize imbere ari uguhindura ubuzima bw’abatishoboye, no kubafasha kugera ku rwego biteza imbere ndetse na bo bakaba bafasha abandi.

Umuyobozi w’urugaga rw’abagore rushamikiye kuri RPF-Inkotanyi mu Karere ka Musanze, rugira uruhare mu gushyigikira no gukora ibyo bikorwa, Nyiransengimana Eugenie avuga ko abagore bagira uruhare mu iterambere ry’ingo n’igihugu muri rusange kandi ko bazakomeza ibyo bikorwa.

Yagize ati “Muri iyi myiteguro y’isabukuru y’imyaka 35 y’Umuryango RPF-Inkotanyi turi gukora ibikorwa byinshi kuko twubakiye abatishoboye uturima tw’igikoni kugira ngo turandure imirire mibi, twubakiye inzu abatishoboye kandi ibyo byose abagore tubigiramo uruhare.”

Yakomeje avuga ko batanze ubwisungane mu kwivuza ku bantu 90 batishoboye.

Bamwe mu baturage bubakiwe inzu bo mu Kagari ka Rwambogo mu Murenge wa Musanze, bavuga ko kuba batagiraga aho kuba bikabateza gusembera byatumaga batagiraga ibindi bikorwa bibateza imbere bikorera ariko ubu bagiye guhera kuri ubwo bufasha bakiteza imbere.

Nyirabahire Consolate, yagize ati “Ndishimye cyane kandi ndashimira FPR Inkotanyi inkuye ku gasi, nirirwaga mbunga ntagira aho mba hazwi, ku buryo nageze aho niyemeza guta abana n’umugabo.

Ni ukuri mu myaka namaze ku ngoma zose sinegeze mbona Meya aza guhomera inzu umuturage, ariko reba hano haje abanyamashuri makuru, abasirikare, abapolisi ndetse na Meya.”

- Advertisement -

Yakomeje agira ati “Kuba mbonye aho kuba biramfasha gukora indi mirimo inteza imbere kuko ayo nakodeshaga nzayizigamira nyaguremo amatungo ntere imbere.”

Inzu yubakiwe Nyiransabimana wahora asembera igeze aho gukoresha isuku

Muhawenimana Jeaninne nawe ati “Inzu nabagamo yari ikirangarizwa kuko nabaga ndi mu nzu abantu bose bakaba bandeba, nari narabaye urw’amenyo aha ntuye, bamwe  bavuga ngo ntabwo nzapfa mvuye mu gihuru, ariko Imana yaremye FPR- Inkotanyi inkuye mu kaga.”

Chairperson w’Umuryango RPF-Inkotanyi NMU Karere ka Musanze Ramuli Janvier, avuga ko kuri ubu ibyo bashyize imbere ari uguhindura ubuzima by’abaturage mu iterambere n’imibereho myiza yabo, kandi ko ibyo bigomba kuva mu magambo bikajya mu bikorwa asaba Abanyamuryango bose kubigira ibyabo bakajya muri izo ngamba.

Yagize ati “Nk’uko twabihaweho umurongo na Chairman was RPF-Inkotanyi, Nyakubahwa Paul Kagame mu cyerekezo cy’umuryango, tugomba kwita ku iterambere n’imibereho byiza by’umuturage.”

Yavuze ko muri iyi minsi yo kwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 umuryango RPF_Inkotanyi umaze ushinzwe, bakomeza gukora ibyo bikorwa biteza imbere abaturage.

Ati “Ubundi tugire umuturage wishimye, utekanye kandi ubayeho neza.”

Muri ibi bikorwa byose bakora bigizweho uruhare n’abanyamuryango ba RPF Inkotanyi ingaga zose ziwushamikiyeho n’amatsinda yihariye, Tusk Forces, bahuza imbaraga n’ubushobozi bagakora ibikorwa bitandukanye.

Abitabiriye siporo rusange babishaka bapimwe indwara zitandura

Muri iki cyumweru cyatangijwemo urugendo rwo kwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 Umuryango RPF Inkotanyi ubayeho, Itsinda ryihariye ryo muri Ines Ruhengeri, ryishimiye ibyagezweho birimo ikoranabuhanga mu buhinzi, ubwubatsi n’ibindi ndetse Abanyamuryango bashya 71 batera intambwe yo kwinjira muri RPF Inkotanyi.

Mu bindi byakozwe n’Urugaga rw’abagore rushamikiye ku Muryango RPF Inkotanyi mu Karere ka Musanze birimo gufasha abaturage gukora no kwitabira siporo rusange, gupimwa indwara zitandura, no kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage 90 bo mu miryango 15 itishoboye, kubaka uturima tw’igikoni, kubakira inzu abatishoboye ahateganyijwe inzu 16.

Urubyiruko rw’abanyeshuri ba Ines Ruhengeri rwarahiriye kuba abanyamuryango ba RPF Inkotanyi

Yanditswe na BAZATSINDA Jean Claude