Rubavu: Abahunga imirwano bagiye gushakirwa ahantu hihariye bajya

Mu Karere ka Rubavu hagiye gushakwa ahantu hihariye ho gushyira abanyecongo mu gihe bahunga ari benshi imirwano ishyamiranyije ingabo za Leta n’umutwe wa M23.

Impunzi z’abanyekongo zakiriwe mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu

Ni nyuma y’uko kuri iki cyumweru tariki 13 Ugushyingo 2022 mu Mirenge ya Busasamana na Bugeshi hakiriwe imiryango 33 igizwe n’abantu 89 baturutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bahunze imirwano.

Aba baturage ba RD Congo binjiriye ku mupaka wa Kabuhanga uhuza u Rwanda na Congo uri mu Karere ka Rubavu, bahunze intambara iri guca ibintu yerekeza mu Mujyi wa Goma.

Bamwe mu baturage bo mu Mirenge yakiriye izi mpunzi bavuga ko abari guhunga biganjemo abagore n’abana bakaba barabakirije ibyo bafite.

Umwe yagize ati “Twe nta kibazo kubyo dutunze turi gusangira uko bingana, ntiwarya umuntu waguhungiyeho akureba.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2022 yabwiye UMUSEKE ko aba banyekongo 89 bakiriwe neza ku butaka bw’u Rwanda bakaba batekanye, nta kibazo bafite.

Avuga ko kugeza magingo aya bacumbikiwe n’abaturage bagenzi babo ariko ubuyobozi bukaba buri gushaka ubushobozi kugira ngo babiteho.

Mayor Kambogo avuga ko bafatanyije n’inzego zitandukanye bagiye gutegura ahantu hihariye ho kwakira abandi banyekongo bahunga imirwano ikomeje kubera hakurya y’u Rwanda.

Ati “Hari ahantu turi guteganya ko dushobora kubafashiriza dufatanyije n’inzego MINEMA n’abandi bose kugira ngo turebe uburyo twabafasha kandi no kwitegura mu buryo burambye haramutse havutse ikindi kibazo.”

Mayor Kambogo yavuze ko abaturage ayobora, bakomeje ibikorwa by’iterambere ko nta kibazo cy’umutekano bafite kandi ko badatewe impungenge n’urusaku rw’amasasu yumvikana mu bice biberamo intambara muri Congo.

- Advertisement -

Ati “Abaturage bacu bafite icyizere gikomeye cyane nk’uko duhora tubibabwira n’inzego z’umutekano zibabwira ko barinzwe, akazi kabo kagakomeza mu buryo busanzwe, bazi ko umutekano wabo urinzwe.”

Abaturage bahungiye mu Rwanda bavuga ko bafashwe neza na bagenzi babo bo mu Rwanda, biteguye gusubira iwabo mu gihe hagaruka amahoro.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW